Rayon Sports yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka 2 umukinnyi Mushimiyimana Mohammed wakiniraga APR FC.
Uyu mukinnyi wari usoje amasezerano ye muri APR FC igahita itangaza ko itazakomezanya na we.
Uyu munsi nibwo iyi kipe yasinyishije uyu mukinnyi amasezerano y’imyaka 2 akinira iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yaguzwe miliyoni 8 akazajya ahembwa ibihumbi 550 by’amafaranga y’u Rwanda.
Mushimiyimana Mohammed akaba asinyiye Rayon Sports nyuma y’imyaka 2 akinira APR FC, yayigiyemo avuye muri Police FC.
Uretse uyu mukinnyi kandi iyi kipe yasinyishije umutoza wungirije, Lomami Marcel wahoze n’ubundi atoza iyi kipe.
Mushimiyimana Mohammed yasinyiye Rayon Sports
Lomami Marcel yagarutse muri Rayon Sports

Ibitekerezo