Siporo

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu ukomoka muri Mali

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu ukomoka muri Mali

Rutahizamu ukomoka muri Mali wari umaze iminsi akora igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports, Sanogo Souleymane yamaze gusinyira iyi kipe amasezerano y’imyaka 2.

Uyu mukinnyi asinye nyuma y’uko umutoza Masudi Djuma ashimye uburyo yitwaye mu mikino ibiri ya gicuti, uwo batsinzemo Musanze FC 1-0 ndetse n’uwo batsinzemo AS Muhanga 3-1, ni imikino uyu mukinnyi yigaragarijemo.

Sanogo Souleymane asinye nyuma y’uko na Essombe Willy Onana ukomoka muri Cameroun na we yatsinze igeragezwa maze asinyira iyi kipe imyaka ibiri.

Aba bakaba biyongera kuri Rharb Youssef wasinyiye Rayon Sports umwaka umwekuri na Ayoub Ait Lahssaine bakomoka muri Maroc, ariko we yasinye nk’intizanyo ya Raja Casablanca.

Rayon Sports kandi yaguze abakinnyi b’abanyarwanda barimo; Mitima Isaac, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Byumvuhore Trésor, Mugisha François ‘Master’, Mushimiyimana Mohamed, Hategekimana Bonheur, Nsengiyumva Isaac na Mico Justin.

Sanogo Souleyman asinyira Rayon Sports imyaka 2
Yasinyishijwe na perezida w'iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele
Sanogo nyuma yo gusinyira Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mugarura viateur
    Ku wa 30-09-2021

    Muraho bakunzi ba isimbi sanogo twizereko azashimisha aba rayon

  • Tuyishimire Eric
    Ku wa 28-09-2021

    Abakinnyi bashya rayon sports fc ishaka Bandi Na bahe turabakunda cyane isimbi

IZASOMWE CYANE

To Top