Siporo

Rayon Sports yagurishije Rutanga

Rayon Sports yagurishije Rutanga

Rayon Sports yatangaje ko yamaze kugurisha myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso, Rutanga Eric mu ikipe ya Police FC.

Mu mpera za Gicurasi 2020 ni bwo uyu musore ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka 2, gusa akaba yarabikoze agifite amasezerano y’umwaka wa Rayon Sports, bikaba byaratewe n’amadeni iyi kipe yari imufitiye.

Nyuma y’aho Rayon Sports yatangaje ko akiri umukinnyi wa yo ndetse ko ikipe imwifuza ikwiye kubegera bakaganira, banibukije Rutanga ko n’ubwo hari ibyo batubahirije mu masezerano bagiranye ariko akiri umukinnyi w’iyi kipe.

Uyu musore yaje kubona ikipe ya Yanga yo muri Tanzania imwifuza, yumvikana na Rayon Sports ko abasinyira ko nta mwenda bamufitiye na we bakamureka akagenda, gusa yari atarahabwa urupapuro rumurekura ‘release letter’.

Kujya muri Yanga bikaba byaranze, bivuze ko uyu mukinnyi yagombaga gukina mu Rwanda.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Rayon Sports yemeje ko yamaze kugurisha uyu mukinnyi muri Police FC, nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi.

Rutanga Eric agiye gukinira ikipe ya Police FC mu gihe cy’imyaka 2 iri imbere, amakuru akaba avuga ko uyu mukinnyi yishyuwe miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Police FC yari yaratangaje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • John
    Ku wa 24-08-2020

    Mutwibwirire aho ivugururwa ry’ amategeko muri rayo rigeze,ibindi ntacyo bikitubwiye nibashake bazagurishe ikipe yose.

IZASOMWE CYANE

To Top