Siporo

Rayon Sports vs APR FC: Tunyuze amaso ku mbuga nkoranyambaga, umukino wazamuye amarangamutima ya benshi

Rayon Sports vs APR FC: Tunyuze amaso ku mbuga nkoranyambaga, umukino wazamuye amarangamutima ya benshi

Harabura amasaha make rukambikana hagati ya Rayon Sports na APR FC mu mukino ubanza wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro 2022, ni umukino wasembuye ibitekerezo bya benshi.

Ni umukino ujya kuba utapfa kuvuga ngo iyi kipe iratsinda iyi, bisaba gutegereza iminota 90 y’umukino. Uw’uyu munsi uteganyijwe saa 15h00’ kuri Stade Regional i Nyamirambo zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2022.

Kuri iyi nshuro amakipe yombi agiye mu mukino wazamuriwe ibiciro cyane, akaba ari na wo mukino uhenze mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Itike ya menshi ni ibiumbi 50 muri VVIP, VIP ikaba ibihumbi 20, ahatwikiriye ibihumbi 10 ni mu gihe ahasigaye ari ibihumbi 5.

Muri rusange kuva mu 1995, ufashe imikino ya shampiyona ukongeraho n’andi marushanwa izi kipe zagiye zihuriramo n’imikino ya gishuti n’ubwo itabaye inshuro nyinshi usanga Rayon Sports na APR FC zimaze guhura inshuro 94.

Muri izo nshuro zose hamwe Rayon Sports yatsinzemo imikino 29 naho ikipe ya APR FC itsindamo imikino 41, zinganya imikino 24.

Muri iyo mikino 94 habonetsemo ibitego 252, harimo 120 ku ruhande rwa Rayon Sports n’ibitego 132 ku ruhande rwa APR FC.

Muri iyi nkuru tugiye guha umwanya ibitekerezo by’abakunzi b’aya makipe cyangwa abakunzi b’umupira w’amaguru.

Ni ibitekerezo batanze ku mbuga nkoranyambaga bifashishije zimwe muri ‘Posts’ za bamwe mu bantu bakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda binganjemo abanyamakuru bagiye babasangiza.


APR FC na Rayon Sports, haraca uwambaye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top