Siporo

Rayon Sports ishobora kurekura abakinnyi batatu

Rayon Sports ishobora kurekura abakinnyi batatu

Ikipe ya Rayon Sports ishobora gutiza abakinnyi batatu bayo kubera ko bashobora kutazabona umwanya uhagije wo gukina kandi bakiri bato.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko umutoza Masudi Djuma yamaze kubwira abakinnyi barimo myugariro Niyibizi Emmanuel [Kibungo], Mudacumura Jackson[Rambo] ukina mu kibuga hagati na myugariro Iradukunda Axel wazamukiye mu Isonga ko atazabakoresha muri uyu mwaka w’imikino.

Aba bakinnyi bari bagifite amasezerano ya Rayon Sports, aho nka Rambo na Kibungo bari bagifite imyaka 3 y’amasezerano, iyi kipe ikaba ititeguye kuba yabasezerera ahubwo izabatiza bajye ahandi bazabona umwanya wo gukina bazamure urwego bazagaruke bari ku rwego rwayo.

Umutoza w’iyi kipe Masudi Djuma, aherutse gutangaza ko azakora ikipe y’abakinnyi 28 ariko bakazaba ari abakinnyi bari ku rwego rwa Rayon Sports atari abana bavuga ngo bazakurira mu ikipe kuko atari irerero.

Niyibizi Emmanuel uzwi nka Kibungo
Iradukunda Axel
Mudacumura Jackson Rambo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top