Nyuma y’uyu mwaka w’imikino, ikipe ya Rayon Sports ishobora gukora impinduka ikirukana abakinnyi benshi, ni nyuma yo gusanga hari abaguzwe bayibeshye.
Rayon Sports ni imwe mu makipe yaguze abakinnyi benshi mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2021-22 utangira, yaje no kongeramo abandi ubwo igice kibanza cya shampiyona cyari kirangiye, gusa umusaruro wabo abenshi ubarirwa ku mashyi.
Iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n’amanota 35 nubwo mu mibare bigishoboka ariko isa n’iyavuye mu rugamba rw’igikombe cya shampiyona cyane ko n’umutoza wayo, Jorge Paixão aherutse kuyamanika avuga ko batakirimo guhatanira igikombe cya shampiyona ahubwo gikwiye Kiyovu Sports.
Icyo gihe yagize ati "Ku bwanjye Kiyovu Sports niyo nziza muri shampiyona. Yatwara igikombe kuko ni nziza, itegurwa neza cyane, abakinnyi beza cyane, umutoza mwiza, bakoze akazi keza niyo mpamvu bari ku mwanya wa mbere."
Bivuze ko kugira ngo umwaka w’iyi kipe utaba impfabusa bategereje guhatanira icy’Amahoro ariko bitewe n’uburyo barimo kwitwara muri shampiyona, abakunzi b’iyi kipe nta cyizere bafite.
Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI, ni uko iyi kipe ubwo umwaka w’imikino wa 2021-22 uzaba urangiye ishobora kuzasezerera abakinnyi benshi ikaba yatangira kugura bushya ibifashijwemo n’uyu mutoza Jorge Paixão bitewe n’uburyo yifuza kubaka ikipe ye.
Bivugwa ko iyi kipe mu bakinnyi izasigarana abakinnyi bake batarenga 10, barimo Nishimwe Blaise, Hakizimana Adolphe, Nizigiyimana Karim Mackenzie bazongerera amasezerano n’abandi bake.

Ibitekerezo