Siporo

Rayon Sports igomba kwirukana abakinnyi 12

Rayon Sports igomba kwirukana abakinnyi 12

Umuyobozi w’inzubacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yabwiye abavuga rikijyana muri iyi kipe ko Gikundiro izatandukana n’abakinnyi 12.

Ibi yabivugiye mu nama yabaye ejo ku wa Gatanu tarki ya 2 Ukwakira 2020 muri Hotel Mille Collines yamuhuje na bamwe mu bayobozi bahoze bayobora iyi kipe ndetse n’abandi bayihora hafi bayifasha umunsi ku munsi.

Murenzi Abdallah akaba yarababwiye ko mu bakinnyi 43 Munyakazi Sadate yasigiye ikipe harimo 10 bakiri bato umutoza Guy Bukasa yifuje ko baguma mu ikipe y’abato bakagumya gukurikiranwa.

Bivuze ko ikipe izasigaranama bakinnyi 33 bakuru, muri aba bakinnyi 33 bakaba bagomba gusigarana abakinnyi 21 maze 12 bagasezererwa.

Muri 21 bakaba bazagura 5 maze bakaba 26 ari nabo ikipe izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

Muri iyi nama abahoze bayobora ikipe bakusanyije amafaranga agera kuri miliyoni 15 zo gufasha ikipe, akaba yiyongera kuri miliyoni 13.5 aherutse gukusanywa n’amatsinda y’abafana ariko ubu akaba yaramaze kwiyongera akagera kuri miliyoni 33.

Murenzi Abdallah yavuze ko abakinnyi 12 bagomba kwirukanwa
Bakusanyije agera kuri miliyoni 15
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mutete Albert
    Ku wa 5-10-2020

    Murenzi Abdllah koko yakomeje akayiyobora ko tumukunda

  • Donatien
    Ku wa 4-10-2020

    Murenzi

    Arimo kubikora neza kbs Ahubwo yaba yatwemerera yakabaye azakomeza kutuyoborera Equip Ubumwe bwa Ba Rayon yarabugaruye ubu turumwe mukipe imwe gikundiro.

  • Donatien
    Ku wa 4-10-2020

    Murenzi

    Arimo kubikora neza kbs Ahubwo yaba yatwemerera yakabaye azakomeza kutuyoborera Equip Ubumwe bwa Ba Rayon yarabugaruye ubu turumwe mukipe imwe gikundiro.

  • Mika 0 iradukunda
    Ku wa 4-10-2020

    Bazatugurire abataka batyaye kbx

  • didier maniraguha
    Ku wa 4-10-2020

    murenzi wacu amamara

  • Rwabugili
    Ku wa 3-10-2020

    Ese buriya kuba Abdalla ayobora ferwacy byamubuza no kuba Président wa Rayon sport? Ko yabaye we ari na Mayor wa Nyanza, kuyobora Ferwacy byaba bikomeye kuruta akarere?

IZASOMWE CYANE

To Top