Siporo

Rayon Sports igiye gukina umukino wa gicuti wa mbere

Rayon Sports igiye gukina umukino wa gicuti wa mbere

Mu rwego rwo kwitegura shampiyona no kureba abakinnyi ifite, Rayon Sports igiye gukina umukino wa gicuti wa mbere na Musanze FC uzaba ku wa Gatanu.

Benshi bibaza isura ya Rayon Sports izaba ifite mu mwaka w’imikino wa 2021-22, ni mu gihe itumvikanye ku isoko cyane ahubwo ubu ikaba yiganjemo amasura mashya ari mu igeragezwa.

Barakora ariko umutoza Masudi Djuma benshi ahita abasezerera, ejo hakaza abandi, kugeza ubu abakinnyi batatu mu batangiye igeragezwa ku munsi wa mbere nibo basigayemo (Kamoso, Muntore na Makenzie).

Iyi kipe ikaba izakina umukino wa mbere wa gicuti na Musanze FC ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, uzabera Musanze kuri Stade Ubworoherane.

Rayon Sports ikaba irimo yitegura shampiyona izatangira tariki ya 16 Ukwakira 2021.

Rayon Sports izakina umukino wa gicuti na Musanze ku munsi w'ejo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top