Rayon Sports igiye gukina na Espoir FC ibura abakinnyi 2, APR FC yuzuza ibirarane 3
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 6, Rayon Sports ikaba igomba gusura Espoir FC aho ibura abakinnyi 2, Iranzi Jean Claude na Ndizeye Samuel.
Rayon Sports ikaba izakina na Espoir FC ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza, ni umukino uzabera i Rusizi.
Ntabwo izaba ifite Iranzi Jean Claude na Ndizeye Samuel bose bujuje amakarita 3 y’imihondo bakaba batemerewe gukina umunsi wa 6.
Abandi bakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 6 ni Ndikumana Tresor wa Espoir FC na Kwizera Bahati Emilien wa Rutsiro FC.
Umukino wagombaga guhuza APR FC na Mukura VS wagombaga kuba uyu munsi wasubitswe bitewe n’uko iyi kipe irimo yitegura kwerekeza muri Maroc gukina umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup na RS Berkane muri Maroc.
Uyu ukaba ubaye umukino wa 3 wa APR FC usubitswe, ni nyuma y’umukino wa Etincelles wasubitswe kubera Stade Umuganda yagombaga kuwakira itari yemerewe gukinirwaho, hasubitswe kandi umukino wa Gasogi United nawo wahuriranye n’umukino ubanza wa RS Berkane.
Gahunda yose y’umunsi wa 6
Ku wa Kabiri tariki ya 30 Ugushyingo
Musanze FC vs Gorilla FC, Ubworoherane Stadium - 15.00
APR FC vs Mukura VS&L, (wasubitswe)
Ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza
Police FC vs Marine FC, Kigali Stadium - 15.00
Gicumbi FC vs AS Kigali, Gicumbi Stadium - 15.00
Bugesera FC vs Rutsiro FC, Bugesera Stadium - 15.00
Etoile de l’Est vs Gasogi United, Ngoma Stadium - 15.00
Etincelles FC vs Kiyovu SC, Umuganda Stadium - 15.00
Espoir FC vs Rayon Sports FC, Rusizi Stadium - 15.00

Ibitekerezo