Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanze ko ubujurire bwa Ishimwe Dieudonne [Prince Kid], rubera mu ruhamwe rwongera kubera mu muhezo.
Prince Kid yari akurikiranyweho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina byose yakorewe abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye ariko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruvuga ko icyaha cyo gukoresha undi imibonano ku gahato, kuba nta kimenyetso gihari cy’uko yasambanyije umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda cyangwa yaramunyweshejwe inzoga ku gahato atagikurikiranwaho.
Ibindi byaha bibiri byo rwemeza ko agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.
Prince Kid akaba yarahise ajuririra iki cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Uyu munsi nibwo mu mwambaro w’iroza, nibwo yagiye kuburana ku bujurire bwe ku ifungwa n’ifungurwa, yasabaga ko Urubanza rwe rwabera mu ruhame ariko Urukiko rutegeko ko rubera mu muhezo.
Uko iburanisha ryagenze
Tariki ya 26 Mata 2022 nibwo Prince Kid, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitatu; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina byose yakorewe abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.
Tariki ya 13 Gicurasi 2022 nibwo yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, yasabaga ko yakurikiranwa ari hanze.
Tariki ya 16 Gicurasi nibwo Urukiko rwasomye imyanzuro ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo maze ruvugwa ko bitewe n’impamvu zikomeye zatanzwe n’Ubushinjacyaha agomba gukurikiranwa afunzwe.
Ku bijyanye n’ibyaha 3 aregwa, rwasabye ko kimwe muri ibyo byaha ari cyo cyo gukoresha undi imibonano ku gahato, kuba nta kimenyetso gihari cy’uko yasambanyije umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda cyangwa yaramunyweshejwe inzoga ku gahato, bikwiriye kuba impamvu adakurikiranwaho iki cyaha.
Ku birebana no gusaba cyangwa kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, rwemeje ko akekwaho icyo cyaha bishingiye ku kuba atagaragaza uburyo yavugaga ko ashobora gushimishamo umwe mu bakobwa bamushinja.
Ku cyo guhoza undi ku nkeke, Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba 4 Mata 2022 hari umukobwa bagiranye uruzinduko akaza kumuhamagara mu masaha y’ijoro amusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina.

Ibitekerezo