Siporo

Police FC yasahuye AS Kigali

Police FC yasahuye AS Kigali

Mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-23, Police FC yagiye muri AS Kigali ikuramo abatoza babiri bagomba kujya kuyifasha.

Mu minsi ishize Police FC yemeje Mashami Vincent nk’umutoza mukuru wa yo ugomba kwishakira abungiriza be bazakorana.

Uyu mutoza akaba yahisemo gukorana n’abatoza benshi bahoranye mu ikipe y’igihugu.

Yahisemo kugumana na Kirasa Alain wari usanzwe ari umutoza wungirije muri iyi kipe, n’ubundi bakoranye mu Mavubi ari umwungiriza we.

Mashami Vincent kandi akaba yagiye muri AS Kigali akuramo abatoza babiri barimo umutoza w’abanyezamu Higiro Thomas ndetse n’ushinzwe kongera imbaraga abakinnyi, Mwambari Serge bose bakoranye mu ikipe y’igihugu.

Undi yazanye mu ikipe ye ni Ntarengwa Aimable nk’ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager), ni akazi amaze igihe akora yaba mu irerero ry’Isonga, mu ikipe z’igihugu z’abato ndetse no muri Gasogi United yari arimo.

Mashami Vincent ni we mutoza mukuru wa Police FC
Kirasa Alain ni we mutoza wungirije
Mwambari Serge yari umutoza ushinzwe kongera ingufu muri AS Kigali
Higiro Thomas wari umutoza w'abanyezamu ba AS Kigali yerekeje muri Police FC
Ntarengwa Aimable wari muri Gasogi United yabaye Team Manager wa Police FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top