Siporo

Police FC y’abakinnyi 10 yaguye miswi na Rayon Sports

Police FC y’abakinnyi 10 yaguye miswi na Rayon Sports

Police FC yasoje umukino ari abakinnyi 10 kubera ikarita itukura yahawe Martin Fabrice yanganyije na Rayon Sports igitego kimwe kuri kimwe.

Police FC yari yakiriye Rayon Sports yabashije gutsinda inshuro 2 zonyine mu mikino 13 iheruka kubahuza, ni mu gihe Rayon Sports yatsinzemo 7 banganya 4.

Umutoza wa Rayon Sports, Jorge Paixão yari yakoze impinduka muri 11 yabanje mu kibuga ugereranyije n’abo yari asanzwe yitabaza aho kapiteni Kevin, Mackenzie, Iranzi, Onana, Esenu bose ntibari babanje mu kibuga.

Uyu mukino w’umunsi wa 25, amahirwe ya mbere yabonetse ku munota wa 5, ku mupira Mujyanama yahinduye imbere y’izamu ariko Prince yashyiraho umutwe ukanyura hejuru y’izamu.

Ku munota wa 11, Police FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rutanga Eric ku mupira wari uhinduwe na Iyabivuze Ose.

Iki gitego cyaje kwishyurwa na Rudasingwa Prince ku munota wa 15, ni ku mupira yari ahawe na Mael Dinjeke.

Kwizera Pierrot yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 21 ariko umunyezamu Bakame arawufata.

Nyuma y’iyi minota, umuvuduko umukino wari ufite wahise ugabanuka ndetse n’amahirwe yaremwaga n’aya makipe aragabanuka, igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

Iminota 10 y’igice cya kabiri umukino wakinirwaga mu kibuga hagati ariko nta mahirwe baremaga, byatumye Police FC ikoramo impinduka, Onesme asimbura Ndayishimiye Antoine Dominique ku munota wa 52.

Mael Dinjeke ku munota wa 60 yinjiranye ubwugarizi bwa Police FC mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu, Bakame awukuramo.

Ku munota wa 65, Kwizera Pierrot na Rudasingwa Prince bavuyemo hinjiramo Muhire Kevin na Onana.

Aba bakinnyi bashyize Police FC ku gitutu, byaje kuviramo Martin Fabrice guhabwa ikarita itukura ku munota wa 70 ku ikosa yakoreye Onana.

Ni ikarita itavuzweho rumwe bitewe n’ikosa yari akoreye uyu mukinnyi ukomoka muri Cameroun.

Ku munota wa 74, Blaise yahushije igitego ku mupira yari acomekewe na Onana, arobera Bakame inyuma y’urubuga rw’amahina ariko ku bw’amahirwe make uca hanze y’izamu.

Kwizera Olivier yarokoye Rayon Sports akuramo ishoti rikomeye yatewe na Twizerimana Onesme ku munota wa 77, ni ku mupira yari ahawe na Hakizimana Muhadjiri.

Rayon Sports yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 81, Samuel Ndizeye wagize ikibazo cy’imvune, Mujyanama Fidele na Meal Dinjeke bavuyemo hajyamo Ishimwe Kevin, Muvandimwe JMV na Musa Esenu.

Ku munota wa 88, Musa Esenu yateye ishoti rikomeye maze Bakame awukuramo, Kevin ahita yongera awuhindura imbere y’izamu Esenu ashyiraho umutwe ariko Bakame awohereza muri koruneri. Umukino warangiye ari 1-1.

Indi mikino yabaye uyu munsi, Etincelles yatsinze Gicumbi 3-0, Mukura VS inganya na Gorilla FC 1-1 Marines FC yanganyije na Musanze FC 0-0.

Ejo AS Kigali yatsinze Gasogi United 2-1, ni mu gihe Bugesera FC yatsinze Espoir FC 1-0.

Ku munsi w’ejo APR FC izakira Etoile del’Est ni mu gihe umukino Rutsiro FC izakiramo Kiyovu Sports washyizwe ku wa Mbere.

Umupira Dinjeke yahinduye wavuyemo igitego cya Rayon Sports
Wari umukino utari ushamaje
Prince yishimira igitego yatsinze
Police FC yishimira igitego cyayo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top