Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Carles uzwi nka KNC, arakubita agatoki ku kandi aho avuga ko ikipe ya Kiyovu Sports itagomba kumutsinda kuko bibaye yaba ahemukiye abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Urebye aho imwe iri ku rutonde n’aho indi ntawakabaye azigereranye kuko Kiyovu Sports iyoboye urutonde n’amanota 50 ni mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa 11 n’amanota 23.
Gusa amateka y’abaperezida b’amakipe yombi niyo yakomeje uyu mukino, ni nyuma y’uko KNC yavuze ko perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal ashobora kuba atega (betting) ibintu byamubabaje akajya kumurega muri FERWAFA agahagarikwa imikino ndetse agacibwa n’amafarana, KNC byaramubabaje na n’uyu munsi ntarabyibagirwa.
Mu gihe aya makipe azahura mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 23 uzaba tariki ya 15 Mata 2022, perezida wa Gasogi United, KNC binyuze mu kiganiro Rirarashe cyo ku munsi w’ejo hashize, yavuze ko agomba gutsinda Kiyovu Sports uko byagenda kose kuko imutsinze yaba agambaniye abakunzi b’umupira w’amaguru.
Ati “Rayon Sports ntabwo ari Gasogi. Njye ndababwiye nubwo twaba tudandabirana, uretse ko tuzanahura dukeneye n’amanota, sibyo? Ni ukuri naba mpemukiye umupira w’amaguru ntsinzwe na Kiyovu Sports, naba mpemukiye abafana, ibindi byose bigende uko byakabaye, tuzakina tumeze neza, intwaro zabo zihari n’izacu zihari.”
Yavuze ko agomba guca agacuzuguro akayikura ku mwanya wa mbere ikareka kuwutera icyugazi, ngo azayitsinda ayikure ku gikombe.
Mu mikino 6 iheruka guhuza aya makipe, Gasogi United yatsinzemo imikino 3, banganya 2 ni mu gihe Kiyovu Sports yatsinzemo umukino umwe.

Ibitekerezo