Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nizeyima Mugabo Olivier yerekeje muri Qatar aho yitabiriye inama y’inteko rusange ya FIFA.
Olivier ari kumwe na visi perezida we Habyarimana Marcel ndetse n’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry bahagurutse mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri nyuma yo gusinyisha umutoza w’ikipe y’igihugu.
Bitabiriye Inama y’inteko rusange ya 72 y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ izabera Doha muri Qatar ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2022.
Iyo urebye ku murongo w’ibyigwa usanga atari byinshi biriho, harimo kwemeza imyanzuro y’inama y’inteko rusange iheruka ya 71, kwirukana umunyaryango niba hari uhari, gutanga raporo y’umwaka n’ibindi.
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier (ibumoso), visi perezida, Habyarimana Marcel (hagati) na SG Muhire Henry berekeje Qatar

Ibitekerezo