Patriots BBC ntiyabashije gukina umunsi wa mbere w’irushanwa ry’Intwari 2020 nyuma yo guterwa mpaga na RP-IPRC Kigali kubera ko yari igiye gukinisha Nijimbere Guibert utarabona ibyangombwa bimwerera gukinira iyi kipe.
Kimwe no mu mupira w’amaguru, iri rushanwa riteganya ko umukinnyi wemerewe gukina iyi mikino agomba kuba afite ibyangombwa bimwemerera gukinira ikipe ye bikoreshwa no mu yandi marushanwa.
Patriots BBC yaje kugongwa n’iri tegeko aho yashatse gukinisha Nijimbere Guibert wavuye n’ubundi muri iyi kipe ya IPRC Kigali ariko akaba atarabona ibyangombwa bimwemerera gukinira Patriots BBC.
Patriots yabwiwe ko bidashoboka ndetse ihabwa igihe cyo kubitekerezaho ngo ibe yanafata umwanzuro ikine itamumufite ariko iranga ivuga ko mu gihe batemeye ko bamukoresha itari bukine, abasifuzi bakaba bahise bafata umwanzuro wo kuyitera mpaga mu mukino wagombaga gutangira saa 20:00’ zo mu ijoro ryakeye.
Mu mukino wari wabanje ikipe ya APR BBC yari yatsinze Tigers BBC amanota 91-85.

Ibitekerezo