Siporo

Olivier Ovambe utoza Rayon Sports yamaze kubona umwihariko wa Rayon Sports

Olivier Ovambe utoza Rayon Sports yamaze kubona umwihariko wa Rayon Sports

Nyuma y’iminsi 3 gusa ageze muri Rayon Sports, Mathurin Ovambe Olivier yemeza ko urukundo yasanze muri Rayon Sports nta handi ararubona mu myaka yose amaze atoza.

Uyu mugabo wageze mu Rwanda ku munsi wo ku wa Gatandatu avuye mu Butaliyani, amaze gutoza Rayon Sports imikino 2 ya CECAFA Kagame Cup yose arayitsinda, TP Mazembe 1-0 na Atlabara yaraye atsinze 2-0.

Olivier avuga ko urukundo yabonanye abafana ba Rayon Sports nta kindi yarugereranya na cyo kuko aho yanyuze hose n’ubwo bari bahari ariko aba Rayon Sports bihariye.

Yagize ati"Byiza cyane, natoje mu Bwongereza muri sitade biba bishyushye kubera abafana, gusa aba ba Rayon Sports barihariye ni aba mbere nta handi ndababona ni aba mbere."

Gusa na none yemeza ko uku bishimye bashyigikira ikipe ya bo bishobora guhinduka mu kanya gato bakamushyiraho igitutu igihe umusaruro waba wabuze n’ubwo avuga ko agihorana cyo gushaka intsinzi.

Ovambe Olivier ni umunya - Cameron ufite ubwenegihugu bw’u Butaliyani, akaba yaranyuze mu makipe yo mu Bwongereza nka Aston Villa na Derby Count.

Urukundo yasanze muri Rayon Sports rw'abafana ngo ni ubwa mbere yarubona (Photos: Inyarwanda)
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top