Ntimukatuvange mu matiku yanyu na APR FC – Umutoza Rwasamanzi Yves
Umutoza w’ikipe ya Marines FC, Yves Rwasamanzi yavuze ko ikipe ye atari yo yonyine yananiwe gutsinda APR FC ahubwo ko wenda bishobora kuba ari urwango bayifitiye iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Hamaze igihe impaka zitandukanye zivuga ko ikipe ya Marines FC idashobora gutsinda APR FC ndetse mu gihe cyose ikeneye amanota iyi kipe y’abasirikare barwanira mu mazi itayibangamira.
Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu, Marines FC yatsinze 1-0 mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro ariko n’ubundi ivamo kubera ko yari yatsinzwe 2-0 mu mukino ubanza.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino 1-0, umutoza wa Marines FC, Yves Rwasamanzi yongeye kwiyama abantu bavuga ko Marines yananiwe gutsinda APR FC kuko atari yo kipe yonyine, ahubwo ngo wasanga biterwa n’urwango bayifitiye.
Ati “si Marines gusa yananiwe APR FC mujye munareba imibare, gusa wenda hari igihe biterwa n’amarangamutima n’urwango muyifitiye ariko ibyo ni ibyanyu birabareba ariko ntimukatuvange mu matiku yanyu na APR FC.”
Kuva 2017 kugeza uyu munsi nta mukino n’umwe w’amarushanwa ikipe ya Marines FC yigeze itsinda APR FC, ndetse n’iyo ugiye mu bubiko bigaragara ko nta hantu Marines yigeze itsinda APR FC mu mukino w’amarushanwa.

Ibitekerezo