Siporo

Ntibizarangira habuze abasifuzi? Abandi 4 bahagaritswe

Ntibizarangira habuze abasifuzi? Abandi 4 bahagaritswe

Abasifuzi 4 bamaze guhagarikwa bitewe n’amakosa bakoze mu mikino iheruka, ubu bamaze kuba abasifuzi 9 bose muri rusange bamaze guhagarikwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo FERWAFA yari hagaritse abafisuzi 5 n’abakomiseri 2 bitewe n’amakosa bakoze mu mikino yatambutse.

Kuri ubu aba biyongereyeho abandi basifuzi 4 ari bo; Gakire Patrick, Kwizera Fils, Simba Honore na Ugirashebuja Ibrahim, FEWAFA yamaze gutangaza ko yamaze guhagarika.

Gakire Patrick uzwi nka Mazembe, umusifuzi wo ku ruhande wasifuye umukino wa Mukura na Marines w’ikirarane cy’umunsi wa 3, uyu musifuzi yaje kwanga igitego cya Mukura cyatsinzwe na Opoku avuga ko habayemo kurarira, akaba yahagaritswe amezi 3.

Undi musifuzi wo ku ruhande wahanwe ni simba Honore, uyu yahaniwe amakosa yakoze ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukuboza ku mukino wahuje Musanze FC na Police FC i Musanze, uyu na we yaje kwanga igitego cya Police FC cyatsinzwe ku munota wa 90 na Hakizimana Muhadjiri avuga ko yaraririye. Yahanwe amezi 3

Ugirashebuja Ibrahim, umusifuzi wo hagati wasifuye umukino wa Etincelles na AS Kigali ku Cyumweru tariki ya 12 Ukuboza, ni umukino utaravuzweho rumwe kuko iminota 90 y’umukino yarangiye akongeraho iminota 10 ibintu byatunguye abantu, iyi minota nayo yararangiye ntiyasifura irinda igera muri 13 ari nabwo AS Kigali yaje gutsinda igitego cyo kwishyura. Ugirashebuja Ibrahim yahanwe amezi 4.

Umusifuzi wa 4 wahagaritse yitwa Kwizera Fils wakoze amakosa ku mukino w’icyiciro cya kabiri wahuje Intare FC na Winners FC. Yahagaritswe amezi 4.

Imisifurire muri uyu mwaka w’imikino wa 2021-22 bimaze kugaragara ko ari ikibazo gikomeye kuko niba kugeza ku munsi wa 8 wa shampiyona gusa hamaze guhagarikwa abasifuzi bagera 9, bamwe bamaze kugira impungenge ko hari igihe kizagera hafi ya bose bakisanga mu bihano bitewe n’imyitwarire itari myiza barimo kugaragaza.

Gakire Patrick [Mazembe] yanze igitego cya Mukura VS ubwo yakinaga na Marines
Ubwo Simba Honore yari amaze kwanga igitego cya Police FC
Ugirashebuja Ibrahim yahagaritswe amezi 4
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top