Manishimwe DJabel, umukinnyi w’ikipe ya APR FC avuga ko ntacyo bashinja abafana b’iyi kipe kuko aho bagiye hose babashyigikira, ngo igisigaye na bo ni ugukora iyo basabwa bakabaha intsinzi.
Ibyishimo by’umufana ni intsinzi, kubona ikipe ye itsinda abo bahanganye maze ikegukana intsinzi, gusa iyo ikipe itsindwa akenshi usanga n’abafana benshi barayivuyemo, baracitse intege kuko iba ikora ibinyuranye n’ibyo bifuza.
Ku ruhande rw’ikipe ya APR FC itaratakaza umukino n’umwe mu mikino 19 ya shampiyona, Djabel aganira n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko nta kintu nk’abakinnyi bashinja abafana b’iyi kipe ndetse nta n’ikirenze babasaba kuko bagiye babashyigikira cyane cyane aho babakeneye.
Yagize ati“abafana ntakubeshye ntacyo tubashinja, nta birenze tubasaba ntakubeshye kuko bagiye badushyikira cyane aho tubakiniye, bakadutera imbaraga, natwe tugomba gukora ibishoboka byose tukabaha intsinzi.”
Djabel akomeza avuga ko niba abafana bakora ibyo basabwa nk’abakinnyi na bo bagomba gukora ibishoboka byose bagahesha intsinzi ikipe ya bo ari nabyo bizatuma abafana bishima bakabona ko imbaraga batanze zitapfuye ubusa.

Ibitekerezo
niyomugabo elias
Ku wa 13-02-2020Sorry ni Niyomugabo ntabwo ari biyomugabo
BENJAM
Ku wa 13-02-2020ICYAMPA APR IGATOMBORA RAYON SPORT