Siporo

Ntabwo nzasezera kubera abanyarwanda bavuze – Haruna Niyonzima

Ntabwo nzasezera kubera abanyarwanda bavuze – Haruna Niyonzima

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima avuga ko azasezera mu ikipe y’igihugu bitewe n’uko yumva igihe kigeze ariko atazabikora kuko abanyarwanda babivuze kuko nta n’uwamubwiye ngo ajye gukina umupira w’amaguru.

Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe bakinira ikipe y’igihugu kuko yatangiye 2006, akaba ari umwe benshi baba bibaza igihe azasezerera agaharira barumuna be.

Uyu mukinnyi yatangarije Radio Flash ko mu gihe umutoza yamugirira icyizere cyo guhamagarwa akifashishwa mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, yiteguye kuko yumva imbaraga zo akizifite.

Ati “Ibyo narabivuze cyane reka mbisubiremo n’abanyarwanda babyumve, njyewe ndi umunyarwnda uvuga uti niba hari icyo igihugu kimbonamo, ngomba gutanga imbaraga zanjye igihe icyo ari cyo cyose, umutoza abonye ko ngomba guhamagarwa nta kibazo, abonye ko ntabikwiye nabyo nta kibazo, yego urabizi narabitangaje mfite ibyanjye nanjye ndimo gukora, sindasezera mu Mavubi, ariko nta nubwo byaba ikibazo ntahamagawe.”

Yakomeje avuga ko adahamagawe atahita asezera kuko azasezera abonye igihe kigeze atazasezera kuko abanyarwanda bavuze kuko nta n’uwamugiriye inama yo gukina umupira w’amaguru.

Ati “Njyewe ntabwo iyo mitekerereze nyifite, buriya hari abakinnyi bagiye bamara imyaka myinshi cyane, itanu cyangwa itandatu badahamagarwa ariko umunsi umwe agahamagarwa.”

“Njyewe narabivuze, ntabwo nzasezera kubera abanyarwanda bavuze kuko nta n’umunyarwanda wigeze umbwira ngo njye gukina umupira ariko umunsi numvise ari umwanya wanjye, ari cyo gihe cyanjye bitewe na gaunda zanjye, nzasezera.”

Agaruka ku itsinda u Rwanda rurimo mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Cote d’Ivoire, yavuze ko ritoroshye ariko Amavubi aramutse yiteguye neza bishoboka ko ikipe y’igihugu yazabona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

Haruna Niyonzima avuga ko igihe cyo gusezerera kitaragera
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top