Siporo

Ntabwo nirukanywe – Umutoza Maso udahuza n’ibyatangajwe

Ntabwo nirukanywe – Umutoza Maso udahuza n’ibyatangajwe

Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso ntiyemeranywa n’inkuru zivuga ko yirukanywe muri Musanze FC aho yavuze ko batandukanye k’ubwumvikane kuko yari umutoza ufite amasezerano.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Musanze FC yatangaje ko yamaze gutandukana na Maso wari umutoza wungirije wari warasigaranye ikipe nyuma y’uko umutoza Frank asubiye iwabo muri Kenya.

Ati “Turashimira cyane Nshimiyimana Maurice wari umutoza wungirije ku bwitange bwanyu mu gihe twamaranye. Tubifurije kuzagira Amasomo meza!”

Byavuzwe ko uyu mutoza ashobora kuba yirukanywe kubera gutsindwa na Gasogi United 1-0 mu mukino w’umunsi wa 13 wabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Bivugwa ko uyu mutoza wari umaze iminsi mu masomo muri Uganda yasabwe kureka uyu mukino ugatozwa n’abahasanzwe ariko arabyanga, ni mu gihe byanavugwaga ko hari ubwumvikane buke hagati ye na bamwe mu bakinnyi ndetse ibi bikaba ari na byo byatumye ikipe imwirukana.

Maso mu kiganiro kigufi yahaye ISIMBI, yavuze ko atigeze yirukanwa kuko yari afite amasezerano ahubwo batandukanye mu bwumvikane.

Ati “Ntabwo nirukanywe kuko njye mfite amasezerano, twatandukanye mu bwumvikane.”

Uyu mutoza biteganyijwe ko muri Mutarama 2023 azajya muri Centrafrique gukorera License A ya CAF.

Nshimiyimana Maurice yinjiye muri Musanze FC mu mpeshyi ya 2021 asinya imyaka 2, akaba yari ku mpera z’amasezerano ye muri iyi kipe yo mu Majyaruguru.

Maso yatandukanye na Musanze FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top