Siporo

Nta mahitamo nari mfite – Michael Sarpong nyuma yo gusinyira AS Kigali

Nta mahitamo nari mfite – Michael Sarpong nyuma yo gusinyira AS Kigali

Rutahizamu w’umunya-Ghana, Michael Sarpong uheruka gusinyira AS kigali avuga ko nta mahitamo yari afite uretse gusinyira iyi kipe kuko umuhagarariye ariko yamubwiye.

Muri uku kwezi kwa Gashyantare nibwo Michael Sarpong yasinyiye AS Kigali amasezerano agomba kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2021-22.

Kuri uyu wa Mbere nibwo yatangiye imyitozo muri iyi kipe y’Abanyamujyi, yayishimiye kuba yaramwakiriye.

Ati “Nishimiye kuba ndi hano, ndashimira AS Kigali kuba yaranzanye nkagaruka mu Rwanda, nje gukora kugira ngo mfashe ikipe kugera ku ntego zayo muri uyu mwaka w’imikino.”

Agaruka ku mpamvu yahisemo kugaruka gukina mu Rwanda ndetse akajya muri AS Kigali aho kujya muri Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza cyane ko nayo byavuzwe ko yamwifuje, Sarpong yavuze ko nta mahitamo yari afite uretse kujya aho umujyanama we amujyanye.

Ati “Ntabwo ari njye ni umpagarariye wambwiye ko agiye kungarura, nta mahitamo nari mfite, ni umpagarariye wanzanye hano.”

Yavuze ko AS Kigali ari ikipe imeze neza ndetse kuva yagera mu Rwanda yayikurikiranaga ahamya ko niyongeramo imbaraga ze bazagera kuri byinshi.

Michael Sarpong yavuye mu Rwanda mu mpeshyi ya 2020 atandukanye na Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza yerekeza muri Young Africans yo muri Tanzania, yayikiniye umwaka umwe ihita imurekura.

Muri Kanama 2021, Sarpong yahise yerekeza muri Saudi Arabia mu ikipe ya Al-Nahda Club.

Sarpong yatangiye imyitozo muri AS Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top