Siporo

Nta kosa tugomba gukora – Alain Kirasa

Nta kosa tugomba gukora – Alain Kirasa

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Alain Kirasa avuga ko nta kosa bagomba gukora mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze mu gikombe cy’Amahoro bari bukenemo n’Intare FC ngo agoMba gukinisha ikipe ye isanzwe aho guha umwanya abakinnyi bamaze iminsi basa n’aho badakoreshwa.

Rayon Sports irasura Intare FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro cya 2020, umukino ubanza Rayon Sports yayitsinze ibitego 4-0.

Nyuma yo gutsinda ibitego 4-0 mu mukino ubanza, umutoza Alain Kirasa avuga ko bidahagije kuko we yifuzaga ibirenzeho, bityo ko ibyo abantu bakeka ko azaruhutsa abakinnyi atari byo ko ahubwo agomba kubakinisha yamara kwizera intsinzi akaba ari bwo yashyiramo bamwe basanzwe batabona umwanya wo gukina.

Yagize ati“oya nta kosa tugomba gukora, ubu ng’ubu turafata umukino ku mukino, kuri njye nashakaga ibitego birenze 4 twatsinze, ni ukuvuga ku mukino wo kwishyura tugomba gushyiramo imbaraga byibuze mu gice cya mbere turebe ko dushobora kwizera gukomeza ni bwo tuzahita dushyiramo wenda abakinnyi bamwe tubaruhutse.”

Umukino w’Intare FC na Rayon Sports utaganyijwe uyu munsi saa 15:00’ kuri Stade ya Kicukiro.

Uyu munsi ni bwo harara hamenyekanye andi amkipe agera muri 1/8 asangayo Sunrise FC, Etincelles, AS Kigali, Rutsiro FC, AS Muhanga na Vison FC zaraye zibonye itike.

Alain Kirasa avuga ko nta kosa na rimwe agomba gukora kuri uyu mukino
Umukino uheruka warangiye ari 4 bya Rayon Sports ku busa bw'Intare FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • uwimana mustaph
    Ku wa 12-02-2020

    Uretse perezida warepuburika uzajya muribi naho ibya ferwafa ntibizigera bihinduka dutere imbere muribyinshi ariko mumupira wamaguru tugumye tugwingire kodufite ubuyobozi bwiza munzegose iriyanzu yaferwafa wapi hagiribihinduka namategeko ahinduke

IZASOMWE CYANE

To Top