Siporo

Njye nta shyari nagira kuba ntahamagarwa - Haruna Niyonzima

Njye nta shyari nagira kuba ntahamagarwa - Haruna Niyonzima

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima umaze igihe adahamagarwa mu ikipe y’igihugu, avuga ko nta kibazo yabigizeho igihe cyose umutoza azabona ko ashoboye azamwitabaza icy’ingenzi ni uko n’abahamagarwa bakwiye kwitwara neza.

Kuva umunya-Espagne, Carlos Alós Ferrer yagirwa umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi muri Werurwe 2022, ntarahamagara Haruna Niyonzima wari usanzwe ari kapiteni mu Mavubi makuru.

Uyu mukinnyi yahamagawe rimwe mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu bya bo (CHAN) aho Amavubi yasezerewe na Ethiopia muri Nzeri 2022.

Haruna Niyonzima ugomba kwerekeza muri Al Ta’awon muri Libya, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI ku kuba bizamufasha kongera kugaruka mu ikipe y’igihugu, Haruna yavuze ko igihe cyose umutoza azabona ko hari icyo ashoboye yiteguye gufasha igihugu.

Ati "Narabivuze kandi nzahora mbivuga, njyewe igihe cyose umutoza yambonamo ubushobozi bwo kuba hari icyo namufasha niteguye gufasha igihugu cyanjye, sinzigera nanga mu gihe nitabajwe, ni byinshi iki gihugu kiba cyaradukoreye, njyewe rero igihe nzahamagarwa, nditeguye."

Yakomeje avuga ko kuba amaze igihe adahamgarwa nta shyari byamuteye kuko n’abahamagarea bafite ubushobozi.

Ati "ntabwo navuga ngo mfite ishyari kubera ko ntahamagarwa, oya, nahamagarwa ntahamagarwa njyewe iyo Amavubi atsinze ndishima, ikindi n’abahamagarwa ni abakinnyi bafite ubushobozi. Ikipe y’igihugu tuba tugomba kuyishyigikira uko byagenda kose."

Haruna Niyonzima ni we mukinnyi umaze gukinira ikipe y’igihugu imikino myinshi aho kuva 2006 kugeza uyu munsi amaze kuyikinira imikino 107.

Haruna Niyonzima avuga ko igihe cyose azitabazwa yiteguye gutanga umutahe we mu ikipe y'igihugu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top