Siporo

Niyonzima Olivier Seif aracyategerejwe na APR FC

Niyonzima Olivier Seif aracyategerejwe na APR FC

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu(APR FC) yatangaje ko igitegereje umukinnyi Niyonzima Olivier Seif yasezereye kugira ngo aze afate urupapuro rumurekura(release letter).

Tariki ya 4 Kanama 2021 ni bwo ikipe ya APR FC yatangaje ko yatandukanye n’uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, ni nyuma y’iminsi mike batangaje ko ari mu bakinnyi bongereye amasezerano.

Nyuma byavuzwe ko uyu mukinnyi nubwo yasezerewe yimwe urupapuro rumurekura ariko iyi kipe ikaba yabinyomoje aho yavuze ko urupapuro rwe ruhari ndetse rumutegereje.

Binyuze ku rubuga rwayo bavuze ko nyuma yo kumusezerera ku itariki ya 4 Kanama, yasabwe kuza gufata uru rupapuro rumukura, tariki ya 5 Kanama nibwo yagiye ku biro by’iyi kipe abwirwa ko agomba kubanza kuzana ibikoresho by’ikipe afite akabona guhabwa uru rupapuro.

Kuva icyo gihe iyi kipe ngo iracyategereje uyu mukinnyi ariko ntabwo arasubirayo atwaye ibyo yasabwe.

Ibaruwa irekura Seif
Seif ngo aracyategerejwe kuza gufata urupapuro rwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Gisagara
    Ku wa 6-08-2021

    Turakwifuriza amahirwe masa

IZASOMWE CYANE

To Top