Siporo

Nta masezerano ya Rayon Sports mfite - Sindi Paul Jesus

Nta masezerano ya Rayon Sports mfite - Sindi Paul Jesus

Sindi Paul Jesus yavuze ko ubu ari umukinnyi udafite ikipe ku buryo iyo ari yo yose yamwegera bakumvikana yayikinira kuko amasezerano ye muri Rayon Sports yararangiye.

Uyu mukinnyi ukina ku mpande asatira, akaba yarageze muri Rayon Sports muri 2024 avuye mu Irerero rya Tsinda Batsinde ni nyuma yo gukora igeragezwa akaritsinda.

Mu gihe byavugwaga ko uyu mukinnyi agifite amasezerano ya Rayon Sports, Sindi Paul Jesus yabwiye ISIMBI ko nta masezerano ya Gikundiro afite ko na we abyumva bikabatungura.

Ati "Njye nasoje amasezerano muri Rayon Sports. Nta masezerano ya Rayon mfite. Nanjye numva abantu babivuga bikantungura."

Jesus kandi yavuze ko "Ntabwo Rayon Sports iramvugisha ngo nongere amasezerano. Njye ndi umukozi ikipe izanyereka ko inshaka tukumvikana nzayisinyira."

Sindi Paul Jesus akaba anafite ubutumire bwo kujya gukora igeragezwa mu ikipe ya Alverca mu cyiciro cya mbere muri Portugal yaritsinda bakumvikana akaba yayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Mbere yo kuva muri Tsinda Batsinde ajya muri Rayon Sports, Sindi Paul Jesus yakiniye amakipe nka Sunrise FC ndetse na Rwamagana City yaje kuba Muhazi United.

Sindi Paul Jesus yavuze ko nta masezerano ya Rayon Sports afite
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top