Niyomugabo Claude abona nta bushobozi Rayon Sports ifite bwo kubatwara igikombe
Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yavuze ko nubwo banganyije na Rayon Sports ariko igikombe cya Shampiyona bazagitwara.
Ibi yabibwiye ikinyamakuru ISIMBI nyuma y’uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize banganyije 1-1 na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 29.
Niyomugabo Claude yavuze ko nta kintu cyabuze kugira ngo batsinde uriya mukino uretse kuba ari ubushake bw’Imana gusa, n’aho ubundi bo batanze ibyo bari bafite byose.
Claude akaba yanavuze ko nubwo batsikiye ariko uko byagenda kose bagomba gutwara igikombe cya Shampiyona.
Ati “Igikombe cya shampiyona birashoboka cyane, hari aho kigiye se? ni icyacu tugomba kugitwara.”
Agaruka ku kuba yaba yifuza guhura na Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, yavuze ko ikipe yose izahagera bayiteguye kandi bazayitsinda.
Ati “Izazamuka yose twiteguye guhura nayo, ni cyo twe tubereye hano.”
Niyomugabo Claude akaba yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza kuza kubashyigikira kuko ari bo babatera imbaraga.
Yabasabye kandi kuzaza ari benshi ku mukino w’umunsi wa 30 bafitanye na Al Hilal SC tariki ya 7 Gicurasi 2026.
Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 56 mu gihe Al Hilal SC ya mbere bazahura ifite 64.

Ibitekerezo