Saka yabaye umucunguzi wa Arsenal, Perezida Kagame ayishimira kuba yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye Arsenal nyuma y’uko igitego kimwe rukumbi cya Bukayo Saka, kiyifashije kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye Atletico Madrid ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Gicurasi, ni bwo habaga umukino wo kwishyura wa Champions League, Atletico Madrid yari yasuye Arsenal kuri Emirates Stadium.
Umukino ubanza wari wabereye Riyadh Air Metropolitano muri Espagne, amakipe yombi yanganyije 1-1.
Kuri iyi nshuro, Arsenal yaherukaga ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa muri 2006 itsindwa na FC Barcelona, ni yo yahabwaga amahirwe kuko yari imbere y’abafaba bayo.
Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no guhererekanya cyane kuri Arsenal, yarushaga Atletico Madrid, gusa uburyo bwose bagiye bagerageza nka Bukayo Saka, Victor Gyökeres, Declan Rice ntabwo bwatanze umusaruro.
Ni nako no ku ruhande rwa Atletico Madrid abarimo Antoine Griezmann, Giuliano Simeone na Julián Álvarez bagerageje ariko ntibabasha gutsinda igitego mu izamu rya David Raya.
Bukayo Saka ku munota wa 45 yaje gutsindira Arsenal igitego cya mbere ku mupira watewe na Leandro Trossard maze umunyezamu Jan Oblak akawukuramo ariko uhita ujya ku kirenge cya Saka. Igice cya cyarangiye ari 1-0.
Igice cya kabiri, Atlético Madrid yashyize igitutu kuri Arsenal, ishaka kwishyura ndetse inabona uburyo ariko inanirwa kububyaza umusaruro. Umukino warangiye ari 1-0 maze Arsenal igera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Aya makipe yombi afite ubufatanye n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, Perezida Kagame yishimiye umukino yerekanye ariko yifuriza amahirwe masa Arsenal ku mukino wa nyuma.
Ati "Umukino mwiza ku bafatanyabikorwa ba Visit Rwanda, Atlético Madrid na Arsenal."
"Arsenal yakoze neza kuba yatsinze ikagera ku mukino wa nyuma wa Champions League. Turifuriza ikipe y’umufatanyabikorwa wa Visit Rwanda izatsinde."
Ku mukino wa nyuma Arsenal izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Bayern Munich na Paris Saint-Germain zizakina ejo ku wa Gatatu.
Great match between Visit Rwanda partner teams @Atleti and @Arsenal.
Congratulations to Arsenal FC on the win and qualification for the UEFA Champions League Final. May the best #VisitRwanda partner team win!
— Paul Kagame (@PaulKagame) May 5, 2026

Ibitekerezo