Siporo

U Rwanda rwatangiye rutsinda Tanzania mu mikino y’Akarere ka Gatanu

U Rwanda rwatangiye rutsinda Tanzania mu mikino y’Akarere ka Gatanu

Ikipe y’igihugu ya Handball mu batarengeje imyaka 18 na 20, yatangiye neza imikino y’Akarere ka 5 ya ’IHF Trophy’ itsinda Tanzania.

Ni irushwa ririmo kubera Addis Ababa muri Ethiopia aho ryatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2024.

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 iyobowe n’umutoza Ntabanganyimana Antoine yisanze mu itsinda A na Tanzania, Kenya na Djibouti.

Yatangiye irushanwa neza itsinda Tanzania ibitego 52-24. Aba basore b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda bakaba mu gice cya mbere bari bayitsinze ibitego 22-11.

Mu batarengeje imyaka 20, u Rwanda rwisanze mu itsinda B kumwe na Ethiopia, Tanzania na Tanzania.

Iyi kipe iyobowe n’umutoza Bagirishya Anaclet, nayo yahereye kuri Tanzania maze iyiha isomo rya Handball.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye u Rwanda ruyoboye n’ibitego 20-10. Mu gice cya kabiri abasore ba Anaclet bazanye imbaraga maze bazamura ikinyuranyo aho umukino warangiye ari ibitego 46-19.

U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ejo ku wa Kabiri rukina na Djibouti mu byiciro byombi, abatarengeje imyaka 18 na 20.

U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Tanzania
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top