Siporo

Ni inkuru ndende - Djihad Bizimana yaruciye ararumira ku bibazo afitanye n’ikipe ye

Ni inkuru ndende - Djihad Bizimana yaruciye ararumira ku bibazo afitanye n’ikipe ye

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira KMSK Deinze, Bizimana Djihad yaruciye ararumira abajijwe ku bibazo bituma adakinira ikipe ye amezi 3 akaba yirenze.

Kuva shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bubiligi yatangira tariki ya 14 Kanama 2022, ntabwo Bizimana Djihad aragaragara mu mikino y’iyi kipe cyangwa ngo aze muri 18 bitabazwa ku mukino.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati akaba ari no ku mwaka we wa kabiri muri iyi kipe, amakuru avuga ko ndetse atakinakorana imyitozo n’ikipe ya mbere ubu akaba yaroherejwe gukorera mu bato.

Bizimana Djihad abajijwe kuri ibi bibazo, yavuze ko ari inkuru ndende ibyiza ari uko yazabivugaho nyuma y’imikino y’ikipe y’igihugu.

Ati "Ntekereza ko ubu duhugiye cyane ku ikipe y’igihugu, ndatekereza ibyerekeye ikipe yanjye twazabiganiraho nyuma y’ikipe y’igihugu tukabivugaho kuko ni inkuru ndende."

Bizimana Djihad yakiniye amakipe atandukanye arimo Etincelles, Rayon Sports, APR FC batandukanye 2018 yerekeza mu Bubiligi muri Waasland Beveren yavuyemo 2021 ajya muri KMSK Deinze akinira uyu munsi.

Djihad Bizimana yavuze ko ibye muri KMSK Deinze ari inkuru ndende
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top