Siporo

Neymar yagize imvune yateye benshi ikikango, yatashye agerndera ku mbago (AMAFOTO)

Neymar yagize imvune yateye benshi ikikango, yatashye agerndera ku mbago (AMAFOTO)

Rutahizamu w’umunya-Brazil ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain mu Bufaransa, Neymar Jr yaraye agiriye imvune ikomeye mu mukino wa shampiyona baraye batsinzemo Saint Etienne 3-1.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 88, Neymar yaje kugira imvune ikomeye y’akagombambari nyuma y’uko umukinnyi wa Saint Etienne yamuteye tackle amubuza gutwara umupira, ikirenge cy’ibumoso cyahise kimera nk’icyihinnye.

Abaganga bahise bihutira mu kibuga ngo barebe uko ameze aho yaje no gusohorwa mu kibuga ku ngobyi, akaba yaje kugaragara nyuma agendera ku mbago.

Uyu musore iyi mvune ye yateye benshi impungenge, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko yizeye ko azagaruka mu kibuga ameze neza.

Ati “Ku bw’amahirwe make, izi mvune ziri mu bigize ubuzima bw’umukinnyi. Bisaba kuzamura umutwe ugakomeza kureba ibiri imbere. Nzagaruka meze neza kandi mfite imbaraga.”

Uyu mukinnyi biteganyijwe ko uyu munsi ari bwo akorerwa isuzuma kuri iyi mvune aho hari bumenyekane igihe azamara hanze y’ikibuga.

Uyu mukino waje kurangira PSG itsinze 3-1 bya Marquinhos watsinze 2 na Di Maria watsinze kimwe ku ruhande rwa PSG, Denis Bouanga ni we watsindiye Saint Etienne.

Ikirenge cye cy'ibumoso cyihiniye mu kagambambari
Neymar yababaye cyane
Ni uku yasohowe mu kibuga
Yasohotse agendera ku mbago
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top