Nari ndyamye nakanguwe n’impanuka – Umuhanzi Mr Nice yari apfuye Imana ikinga akaboko
Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Lucas Mkenda wamenyekanye nka Mr Nice yaraye arokotse impanuka ikomeye yabereye mu gihugu cya Kenya arimo yerekeza mu gitaramo.
Uyu muhanzi ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe ubwo yari mu nzira mu muhanda wa Naivasha yerekeza mu gitaramo yagombaga kuririmbamo, yari kumwe n’inshuti ze igikamyo cyaje gukubita imodoka barimo.
Umunyamakuru wo muri Tanzania witwa Millard Ayo ni we watangaje amakuru y’impanuka y’uyu muhanzi aho bagonzwe n’ikamyo yari itwaye amata.
Abinyujije kuri Facebook ye mu magambo yabwiwe na Mr Nice yagize ati“ikamyo yari itwaye amata ijya mu mujyi Nairobi umushoferi ananirwa kuyiyobora aho feri nzanze gufata. Yakubise imodoka yanjye duhita tugwa. Ibirahure byankase cyane byinjira mu mubiri wanjye, amatwi yanjye yakomeretse cyane ariko abaganga babashije kuyadoda.”
Yakomeje avuga ko ubwo impanuka yabaga we yari yiryamiye mu modoka inyuma akaba yakanguwe n’impanuka.
Ati“nari ndyamye mu modoka inyuma kugira ngo nze kubona uko ndirimba neza mu gitaramo narimo nerekezamo. Impanuka yari ikomeye yabaye mu ma saa 18:45’. Twagize amahirwe tubona ubufasha bw’abantu bahise baza kudufasha, hari n’abandi batwibye ariko ubu ndimo ndoroherwa.”
Uyu muhanzi wanditse amateka mu muziki w’Afurika y’Iburasirazuba nk’aho azwi mu ndirimbo za kera nka ‘Kikulacho’, akaba yakomeretse bikomeye cyane aho umubiri we ari ibisebe gusa ariko nk’uko yabitangaje arimo kugenda yoroherwa.

Ibitekerezo