Siporo

Na ruhago arayiconga! Perezida Kagame mu muhango wo gutaha Stade nshya muri Senegal (AMAFOTO)

Na ruhago arayiconga! Perezida Kagame mu muhango wo gutaha Stade nshya muri Senegal (AMAFOTO)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yari mu banyacyubahiro batumiwe mu muhango wo gutaha Stade nshya y’umupira w’amaguru muri Senegal izajya yakira abantu ibihumbi 50.

Iyi Stade yaraye itashywe ku mugaragaro, yamaze kwitirirwa Abdoulaye Wade wahoze ari umuyobozi w’iki gihugu kuva 2000 kugeza 2012.

Ni umuhango wabanjirijwe n’umukino wa gicuti wahuje abakanyujijeho muri ruhago muri Senegal ndetse n’abanyabigwi b’umupira w’amaguru muri Afurika.

Nyuma y’igihe kinini abari bitabiriye uyu mukino bongeye kwihera ijisho abarimo Jay-Jay Okocha, Samuel Eto’o Fils, Drogba n’abandi baconga ruhago.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1, Senegal yatsindiwe na Khalilou Fadiga ni mu gihe aba banyabigwi ba Afurika baje kwishyurirwa na Jay-Jay Okocha.

Iyi Stade iherereye mu mujyi wa Diamniadio, ni mu birometero 30 uvuye mu murwa mukuru w’iki gihugu wa Dakar, yafunguwe na Perezida wa Senegal, Macky Sall ari kumwe na perezida wa FIFA, Gianni Infantino na perezidawa CAF, Patrice Motsepe.

Perezida Kagame w’u Rwanda ni umwe mu banyacyubahiro bari batumiwe muri uyu muhango, hari kandi Perezida wa Liberia wakanyujijeho muri ruhago, George Weah, Adama Barrow, Perezida wa Gambia, Umaro Sissoco Embalo, Perezida wa Guinea-Bissau hari kandi na Perezida wa Turikiya, Tayyip Erdogan.

Igihe cyaje kugera aba banyacyubahiro nabo bamanuka mu kibuga hasi nyuma y’umukino wahuje abanyabigwi, nabo bahabwa umupira bateraho, hari mu rwego rwo kugaragaza ko nabo umupira w’amaguru bawukunda.

Perezida Kagame ari mu banyacyubahiro bari batumiwe mu muhango wo gufungura iyi Stade
Igihe cyageze aba banyacyubahiro nabo bamanuka mu kibuga
Perezida kagame na we yagaragaje ko agapira azi kugaconga
Nyuma y'umukino aba banyabigwi bafashe n'ifoto y'urwibutso
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yitabiriye umuhango wo gufungura iyi Stade
Perezida wa CAF na we yari ahari
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top