Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Tuyisenge yijeje abanyarwanda ko bazatsinda kugeza ku mukino wa nyuma wa CHAN bitabiriye bityo ko n’igikombe bakaba bazakizana kuko ari imwe mu ntego bihaye nk’abakinnyi.
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Amavubi yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri cameroun aho yitabiriye irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’Abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’ rizatangira ku wa 16 Mutarama kugeza 7 Gashyantare 2021.
Mbere y’uko bahagaruka mu Rwanda ku munsi w’ejo bari basuwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa aho yabasabye kwitwara neza bagahesha ishema u Rwanda batsinda.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Jacques Tuyisenge yijeje Minisitiri n’Abanyarwanda bose ko bazakora ibishoboka, bagatsinda umukino ku mukino n’igikombe bakaba bakizana.
Ati“ Ubwacu nk’abakinnyi hari intego twihaye, ni ugukina kugeza ku mukino wa nyuma ndetse n’Igikombe tukakizana"
U Rwanda ruri mu itsinda C na Uganda, Togo na Maroc. Umukino war wo wa mbere ruzawukina tariki ya 18 Mutarama 2021 rukina na Uganda.

Ibitekerezo
nsengimana Emmanuel
Ku wa 13-01-2021Andika Igitekerezo Hano bazasezerere abakuze bubakire kubakiribato kuko abitwakobamenyereye byarabananiye.