N’ibyamamare byabuvuyezeho! Ubutumwa bwa Bamporiki atakambira Perezida Kagame bwasembuye ibitekerezo bya benshi
Nyuma y’uko Bamporiki Edouard yanditse asaba imbabazi Perezida wa Repubukika y’u Rwanda ku makosa yakoze yo kwakira ruswa, byasembuye ibitekerezo bya benshi bamusabira kubabarirwa, abandi bamusabira gukanirwa urumukwiye.
Ku wa Kane tariki ya 5 Gicurasi nibwo haje itangazo ry’uko Bamporiki Edouard wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yahagaritswe ku kazi kubera ibyo yakoze agikurikiranyweho.
Nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzayaha bwatangaje ko Bamporiki afungiwe iwe aho akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibindi bisa nkabyo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Bamporiki Edouard yemeye icyaha maze atakambira Perezida Kagame amusaba imbabazi.
Ati “Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”
Umwe muri bo witwa Yumva Jean Paul yanditse ati “ Imbabazi z’uwiteka n’abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!”
Perezida Kagame niho yahise aza asubiza ubutumwa bwa Yumva Jean Paul aho yavuze ko ibyo avuga ari byo yumvikana ariko Bamporiki we ahora akora amakosa agasaba imbabazi.
Ati “Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki ni ko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!”
Ubu butumwa bwasembuye ibitekerezo bya benshi harimo abamusabira kubabarirwa ni mu gihe abandi bavuga ko akwiye gukanirwa urumukwiye.
N’ibyamamare mu Rwanda nabyo byavuze kuri ubu butumwa aho bamusabiye kubabarirwa kuko yaciye bugufi akemera icyaha ndetse agasaba imbabazi.
Umunyamakuru w’imyidagaduro wa RBA, Lucky Nzeyimana yagize ati “Ndakubaha, ndagukunda, nakwigiyeho byinshi harimo no gukunda igihugu, sinzigera nkwanga kubera ko umuntu aremwe mu gukosa ndetse no kwibagirwa, nk’umu Islam nemera ko iyo ukosheje ugasaba imbabazi abo wakoshereje n’Imana ikubabarira!! Imana Ikurinde!”
Yago we yagize ati “Njyewe ndakumva cyaneee kdi rwose gusaba imbabazi ni ubutwari kdi ni ubwenge mu bundi...nanjye nkusabiyeee imbabazi rwose umubyeyi na we nzi neza ko ashyira mugaciro bitari uyu munsi cyangwa ejo ndumva niteguye kumva inkuru nziza y’imbabazi.”
Nyakubahwa Umukuru w'uRwanda @PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.
— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) May 6, 2022
Imbabazi z' Uwiteka n' abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!
— Yumva Jean Paul (@Yumvajeanpaul) May 6, 2022
Nukuri @Paulkagame n'umubyeyi wumva buriwese kandi atanga imbabazi aribwumve gutakamba kwawe araguha imbabazi nkumubyeyi njyewe kugiti cyanjye nkumu nyarwandakazi ndakubabariye Imana ikube hafi nshuti yabenshi
— Uwimana Consolee (@UwimanaConsole5) May 6, 2022
Njyewe ndakumva cyaneee kdi rwose gusaba imbabazi ni ubutwari kdi ni ubwenge m'ubundi...nanjye nkusabiyeee imbabazi rwose umubyeyi nawe nzi neza ko ashyira mugaciro bitari uyu munsi cg ejo ndumva niteguye kumva inkuru nziza y'imbabazi ✍️🙏
— NYARWAYA YAGO (@yagoforeal) May 6, 2022
Ndakubaha , Ndagukunda, Nakwigiyeho byinshi harimo no gukunda igihugu, sinzigera nkwanga kubera ko umuntu aremwe mu gukosa ndetse no kwibagirwa, Nk'umu Islam nemera ko iyo ukosheje ugasaba imbabazi abo wakoshereje n'Imana ikubabarira!!
Imana Ikurinde! 🙏🙏
— Luckman Nzeyimana (@LuckyIbnMiraj) May 6, 2022
Niba koko @Bamporikie ukunda igihugu nkuko ujya ubitubwira ukaba uri n'inyangamugayo, komeza ube yo wegure ku mugaragaro. Uraba ubaye urugero rwiza rwo kwemera amakosa nabandi bazarukurikiza. Murakoze
— 𝐋𝐞𝐨𝐧 𝐋𝐞 𝐆𝐫𝐚𝐧𝐝 (@LUwitonze) May 6, 2022
Indonke se wari waburaye ? 👀
— Les Misérables (@iamdedit) May 6, 2022
Wambabaje rwose! Ejo bundi siwowe wavugaga ngo ibintu utunze birengeje agaciro ka Billion Frw, warangiza kweli ukakira 4m Frw z'indonke? Ubanze unasobanure ibindi byaha waba ukora rubanda ntibimenye kuko buriya birahari byinshi.
— Dr. Ntarindwa Bosco (@BoscoNtarindwa) May 6, 2022
Nyabuneka aho umugabo aguye utereraho utwatsi. niba yaranavuzeko ibyo atunze ubigurishije utaburamo 1billion, iki ntabwo ari igihe cyo kubimwibutsa. uyu munsi niwe ejo yaba wowe. ahubwo ibyiza twamwihanganisha tukanamutakambira umubyeyi akamugirira imbabazi.
— Dukuzemungu Jackson (@DukuzeJackson) May 6, 2022
Ukwiye kubabarirwa umugabo ni uwemera amakosa ye akanayasabira imbabazi rwose ni byinshi ukorera igihugu! ku bwanjye naziguha🇷🇼✊🏿
— Muhire Gentil Sisita🇷🇼✊🏿 (@gentil_muhire) May 6, 2022
Nyakubahwa @PaulKagame Uyu mugabo umuhane wihanukiriye muri makeya umere nkukoresheje Nuclear weapon mukwica Isazi ubundi kuburyo nivu ntarisigara😅
— KA VIRUNGA KUMUKARA (@TheVolk250) May 6, 2022
Na Mutsindashyaka yarababariwe ubu arimo gukorera igihugu, n'ubwo usabye imbabazi wafashwe ariko urazikwiye.
Ufite icyo wamariye igihugu kdi uracyafite n'ibindi wakimarira cyane ko ibyo uregwa ntaho bihuriye n'ubugambanyi— L'Homme Du Peuple. (@MushinzimanaF_) May 6, 2022
Your Excellence @PaulKagame kubw'ubushake bw'Uwiteka uyu mugaragu Imana yaguhaye mubihe nk'ibi tugufite akaba akoze icyaha kibi nk'iki #indonke, ubwo atakambye umwumve umubabarire maze ntakongere gukora icyaha ukundi.
— Gilbert Cyubahiro (@GilbertCyubahi1) May 6, 2022
Ruswa nicyaha kitababarirwa kitanasaza,kandi burya iyo udafatwa washoboraga gukomeza gukora ibisa nkibyo kandi wibuke ko ntambabazi ziteganywa kumuntu wakiriye Indonke !
Ahubwo nabandi bakora nkibyo bakwiye kubibazwa!
Reka tureke ubutabera bukore akazi kabwo ! pic.twitter.com/vpDymoGwHd
— Glody (@Glody1k) May 6, 2022
Wariye angahe? tubwire twumve amafaranga yatumye wimana u Rwanda.
— Gen Sir URINZAYA 🇷🇼🇷🇼 (@Urinzaya_) May 6, 2022
gusaba imbabazi nibyiza nubutwari,arkose baziguhe abandi bakoze ikosa nkiryawe bo biragenda gute ,ubwo sukwimika injustice ,icyo nemera ninyoroshya cyaha , arko kudahana sumuco mwiza ,ejo hazaza nundi umeze nkawe ngo H.E aramuha imbazi🙏🙌
— Muhima Douce (@MuhimaDouce) May 6, 2022
Noneho n'ushaka ucinye umutima ntabwo tukubabarira!!!
Ubutabera koko nimba Ari ubutabera knd budasumbanya ubenegihugu ubu nibwo ngiye kubureba!!! Ukatirwe uru gukwiye nubundi warumaze kurengwa— Intare Nyirishyamba (@INyirishyamba) May 6, 2022
Uyu wabwiraga utya nawe yari umuntu.gsa urakoze ntakindi. pic.twitter.com/lxaJQq1pI0
— Shema Confortable Emmanuel (@ShemaConfortab1) May 6, 2022
No muli Bibiliya umwana wikilala yemeye amakosa maze umubyeyi alo ngela Ala mwakila amushyila mubandi bana, nawe bakubabalile ujye mubandi bana
Umubyeyi wese agilila impuhwe Abana— Mukuluwazo 😎 ⭕ (@Mukuluwimbwa) May 6, 2022
Imana ibibemo akubabarire rwose, umuntu wese yacumura ariko intambwe yo kwemera icyaha ugasaba imbabazi H.E azakora igikwiye mubushoshozi agira kandi ni Umubyeyi wacu.
— Helen (@ryaruhangam) May 6, 2022
Imbabazi ntizikuraho Igihano Mister, Amategeko arareshya kuri bose.
— Nihagararaho🇷🇼 (@nihagararaho) May 6, 2022
Ibi nibyo twanze ubwose minister ariye ruswa midugudu yakora iki? Urwanda rwaba ruganahe?😭 pic.twitter.com/rhUCGWA3SP
— BAHATI (@Bahatitiy) May 6, 2022
Ninde wari wagushutse ko nsanzwe nziko ureba Kure n'inyuma y'izamu uhabona? Uriya muhungu yari afite kubanza kwicisha hirya no hino ananiza amaperereza n'ibindi nk'ibyo ariko kuba yahise asaba imbabazi ntangoyi imuriho n'uko n'ibyo yakoze bishobora kuba byaramugwirirye
— Fabrice Kapalagga Jimmy (@FabriceJimmy) May 6, 2022
— Eric&K.U/B.I (@sohardec) May 6, 2022
Arko nkiyo murya ayo ma ruswa kdi muhembwa agatubutse muba mwumva nka mwalimu uhembwa 50k abayeho ate? Nkawe igihe umaze si ndumva uvugira rubanda rugufi!! Ahubwo nukwigwizaho gusa! Abanyantege nke balimo na mwalimu President azadutejerezeho abandi ntibatwitayeho
— Ndahiro Sebastien (@NdahiroSebasti2) May 6, 2022
niba amategeko ahari koko let justice prevail we are tired of eating our taxes warangiza ukaza utwigisha gukunda igihigu hell no
— NIHATALI KWELI (@NihataliK) May 6, 2022
Mu muryaango burya iyo umuntu yakoze ikosa aba agomba kunyuzwaho akanyafu kugira ngo abone uburemere bw'ikosa yakoze nkaho akubabariye nta gihano na gito uhawe Icyo gihe wakwiyumvamo ko nta kosa wakoze bigatuma utumva bwa buremere bwiryo kosa(icyaha). Tegereza wihanganye
— Rwanda nziza (@Misterrwanda) May 6, 2022
Gufatwa nibyo bimwemeje kandi wibuke ko iminsi yigisambo ari 40🙄🌚
— josh☄️ (@jioshq) May 6, 2022
Bajya bavuga ngo Impfura aho zisezeraniye niho zihurira , aho wahuriye n'uriya mu mayor ntabwo mwakoze ubupfura hubwo mwakoze ubugwari ariko knd kwisubiraho ukaba impfura birashoboka ,Imana ikorohereze !
— 𝐈𝐧𝐭𝐚𝐫𝐮𝐦𝐢𝐤𝐰𝐚★⁷🇷🇼 (@M_Jeffnaldo) May 6, 2022
ndibuka uvuga ko nibikugeraho uzakina filme nawe se byakubaho a whole minister reka tukotee koko wamujura we
— NIHATALI KWELI (@NihataliK) May 6, 2022
😂 nkabandi bose nyine nikiguhama, uzabiryozwe !
None is presumed to be ignorance on the law !Kdi the law is applicable to each and everyone. Gusa singusetse kuko umugabo mbwa aseka imbohe !
— M Materazzi (@KamugishaAlpho2) May 6, 2022
Noneho nibatange imbabazi rusange nabandi bakoze ibyaha bagasaba imbabazi bazihabwe Duce umuco wo kudahana kuko no guhanwa nabyo ni ukubabarirwa Nyakubahwa @PaulKagame rwose minister yahemukiye wowe nabanyarwanda twarakubabariye pe arko nahanwe kuko itegeko nicyo riberaho 👏🏻
— Ange Gapira (@GapiraAnge) May 6, 2022
Muraho H.E @PaulKagame mwaduhaye byinshi byiza nokuba nzi gusoma ubu butumwa nkandika nubundi mbikesha mwebwe nabo mwafatanyije kubohora u Rwanda.yarakoshej arko haribyiza yigezegukora, bsi agabanyirizwe ibihano nibinashoboka mumuhe imbabazi nawe ndahamya ko atazasubira ukundi!
— Hate No One (@HateNoOne1) May 6, 2022
No kuba akiri gukoresha tweeter, ni imbabazi.
Birababaza kuvuga ibyiza, ukanabishishikariz'abandi, ariko Aho kuba nkore neza bandebereho, ukaba mwumve ibyo mvuga, ntimwite ku byo nkora. Nahanirwe icyo yakoze kibi, imbabazi nyazo zizaza nyuma— Kaliclau (@Kaliclau1) May 6, 2022
Kugirango kwakira indonke bicike bisaba ko nabandi bayobozi bari mumyanya bajya babikora baturira imbere yawe bakabikwemerera arika bakemerako batazabyongera mugihe batabyemera ahubwo birirwa batubwira kutayakira cg kuyitanga kumunwa gusa ntabwo bizoroha kuranduka burundu.
— Pacifique (@PacifiqueNZIGI) May 6, 2022
Muvandi, muri kubyumva mumurongo w'amarangamutima rwose. His Excellency yemererwa n'itegeko Nshinga gutanga imbabazi ariko kubamaze kugezwa imbere y'ubutabera. Ntabwo umntu yakora rero icyaha acyemera ngo ababarirwe ntakurikiranwe. Iyo biba bikiri mumakosa y'akazi, byashobokaga.
— Renzaho ISIRIKOREYE (@RIsirikoreye) May 6, 2022
Nyakubahwa HE @PaulKagame nge numva muhise mumubabarira byazajya bituma nundi wakora ibyaha wese ahita asaba imbabazi yiteguye kubabarirwa ntabe accountable kuko hari nabandi bakoze amakosa kandi mu nyungu z'igihugu batababariwe nka @jadocastar gusa ni byiza ubwo abyemera
— Izere Hubs (@HubsIzere) May 6, 2022
Murakoze guhanwa bitanga isomo ikibazo ni ese duhana ukwiye guhanwa cyangwa haribyo twirengagiza kuko ntacyo tubona birigutwara byako kanya,okay iyo chain yose iri muri corruption igiye ahagaragara change yaba muyireba
— The member∆ (@themember3o5) May 6, 2022
Dufite Perezida w'umuhanga cyane, ntayoborwa n'amarangamutima & ahora ahangayikishijwe n'icyagirira akamaro abanyarwanda. Gusa bamwe mu bayobozi baramutenguha, ni cyo kibabaje. Wa mugani kuki umuntu asaba imbabazi ari uko afashwe! Y.E. icyo mwabikoraho cyaba ari cyo gikwiye. 🙏
— Dedios Nsabimana (@DediosNsabimana) May 6, 2022
Guhanwa si bibi Nyakubahwa ariko ntahanwe byihanukiriye dore yicurije ku karubanda.
— potien Bizimungu (@bizimungupotien) May 6, 2022
Urukundo nkunda #Inkotanyi nkuru @PaulKagame , imbabazi mwatweretse ubwo mwitambagaho igitambo ngo mubohore u Rwanda .muzi sesekaze no kuri @Bamporikie mwadusabye kubabarira abatwiciye turabikora nanjye iyi niyompano ngusabye umubabarire kuba atinyutse kuzisabira muruhame 😭😭 pic.twitter.com/SxN7bHPE3e
— JUSTIN W'IKINGOGO @NGORORERO District (@JustinNsengima2) May 6, 2022
Iri jambo musorejeho muti: "Guhanwa nabyo birafasha" rirumvikanisha aho ibintu bigana kandi birumvikana neza rwose! Ahubwo murakoze cyane! Ndafashijwe!
— Ishimwe KONEY (@Aimable_Ish) May 6, 2022
Nyakubahwa @PaulKagame uwo mugabo mubanze mumufungeho yumve uko uburoko bumera wanna ubwose ngo nuko Ari minister niyomvamvu arimo kukwisabishwa imbabazi 😭😂
Ahubwo ahokugirango ubabarire uwo byarutwa mukababarira #ndimbati wacu— Intore Nziza 💪✊ (@NiPaul5) May 6, 2022
Your Excellence,
Mbanje gushimira Imana yakuremye ikakugira umuyobozi mwiza uharanira inyungu rusange z'abanyarwanda n'izigihugu.For 28yrs wigisha utaruha abo mwafatanyije kubohora igihugu natwe bakiri bato uhora utuzirikana ariko ikibabaje n'uko benshi turagutenguha ukababara.
— eLHAMiiD (@eLHAMiiD) May 6, 2022
Nyakubahwa @Paulkagame nukuri urumubyeyi wacu twese nkabanyadwanda kandi umubyeyi ahora yicaye kuntebe itanga imbabazi guca bugufi Kwa Bamporiki akemera icyaha mwumve umubabarire ntazongere gukosa usabye imbabazi arazihabwa mubyeyi uduhetse mubabarire murakoze Imana ibarinde
— Uwimana Consolee (@UwimanaConsole5) May 6, 2022

Ibitekerezo
Pilot
Ku wa 10-05-2022%Nyinshi zigusabira imbabazi, ariko w,ibukeko ijambo ry,Imana rivungo wubahe so na Nyoko Ubashe kuramba mugihugu uwiteka Imana iguha, Imbabazi uzazihabwa na kanyafu kagucyebure ,twese twumvira H.E umubyeyi wacu dukunda Kuko arashishoza ,Umunyafu Nka Minister w,umuco ntiwawuhusha ariko uzahabwa izindi nshingano kuko uwiteka agufiteho ijambo nigihugu cyacu kiragukunda ariko ubabaje Abanyarwanda.
Uyumuco Wagaragaje simwiza iminsi 40 yigisambo urafashwe ariko wasabye imbabazi bazaziguhe .
Pilot
Ku wa 10-05-2022%Nyinshi zigusabira imbabazi, ariko w,ibukeko ijambo ry,Imana rivungo wubahe so na Nyoko Ubashe kuramba mugihugu uwiteka Imana iguha, Imbabazi uzazihabwa na kanyafu kagucyebure ,twese twumvira H.E umubyeyi wacu dukunda Kuko arashishoza ,Umunyafu Nka Minister w,umuco ntiwawuhusha ariko uzahabwa izindi nshingano kuko uwiteka agufiteho ijambo nigihugu cyacu kiragukunda ariko ubabaje Abanyarwanda.
Uyumuco Wagaragaje simwiza iminsi 40 yigisambo urafashwe ariko wasabye imbabazi bazaziguhe .
Pilot
Ku wa 10-05-2022%Nyinshi zigusabira imbabazi, ariko w,ibukeko ijambo ry,Imana rivungo wubahe so na Nyoko Ubashe kuramba mugihugu uwiteka Imana iguha, Imbabazi uzazihabwa na kanyafu kagucyebure ,twese twumvira H.E umubyeyi wacu dukunda Kuko arashishoza ,Umunyafu Nka Minister w,umuco ntiwawuhusha ariko uzahabwa izindi nshingano kuko uwiteka agufiteho ijambo nigihugu cyacu kiragukunda ariko ubabaje Abanyarwanda.
Uyumuco Wagaragaje simwiza iminsi 40 yigisambo urafashwe ariko wasabye imbabazi bazaziguhe .
Ndababonye Etienne
Ku wa 7-05-2022Kwemera ikosa nubutwari, binaguhesha amahirwe menshi yokoroherezwa ibihano,
Ndababonye Etienne
Ku wa 7-05-2022Kwemera ikosa nubutwari, binaguhesha amahirwe menshi yokoroherezwa ibihano,