Siporo

Musanze FC yahagaritse abakinnyi batatu, buri umwe icyo yazize

Musanze FC yahagaritse abakinnyi batatu, buri umwe icyo yazize

Musanze FC yafashe umwanzuro wo guhagarika igihe kitazwi abakinnyi 3 kubera ibibazo bifitanye isano n’imyitwarire idahwitese bagaragaje.

Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo ni bwo Musanze yemeje ko yahagaritse abakinnyi; Nshimiyimana Imran, Rurihoshi Hertier na Habineza Isiaq.

Aba bakinnyi bose bari basanzwe bavugwaho imyitwarire itari myiza, imbarutso yabaye umukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona batsinzwemo na Etincelles 3-2 kandi nyamara bari bayibanje ibitego 2. Ni umukino wabaye tariki ya 12 Ugushyingo 2022.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nyuma y’uyu mukino wabereye i Rubavu, ubwo bari mu mudoka habayeho guterana amagambo hagati ya Nshimiyimana Amran n’abakinnyi bagenzi be aho yavuze ko uburyo ikipe irimo ikinishwamo nta musaruro ishobora kubona.

Aha ni bwo na mugenzi we Isiaq Habineza usanzwe winubira ko adakinishwa, yahise avuga ati "Imana ntirya ruswa!" Byose byavugwaga n’umutoza Frank Ouna yumva.

Myugariro Rurihoshi Hertier we ashinja umutoza kuba atamukinisha kandi akora ibishoboka byose akitwara neza, uku gushyira igitutu ku mutoza byaje byiyongera ku kuba mu myitozo itegura umukino wa Etincelles hari imyitozo yasibye bamubajije asubiza ati "njye nakoze mu gitondo nikoresheje."

Ibi byababaje umutoza Frank Ouna ukomoka muri Kenya ahitamo guhita abasabira ibihano, maze ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC burabahagarika.

Nshimiyimana Amran yashwanye n'abakinnyi bagenzi be imbere y'umutoza
Rurihoshi Hertier ntiyumva impamvu umutoza atamukinisha
Habineza Isiaq ati "Imana ntirya ruswa"
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top