Murebwayire Irene witabiriye Miss Rwanda yasabwe, arakobwa aranashyingirwa (AMAFOTO+VIDEO)
Murebwayire Irene wari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 yasabwe, arakobwa ndetse aranashyingirwa.
Ubukwe bwe na Ishimwe Eugene usanzwe wibera mu Buyapani bamaze igihe bakundana, bwabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe 2022.
Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye mu gitondo aho wabereye kuri Golden Garden Park ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali, bahise bajya gusezerana imbere y’amategeko Kimironko mu rusengero rwa Foursquare Church ni mu gihe abatumiwe bagiye kwiyakirira Golden Garden Park ku i Rebero.
Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa Kane basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Nyarugenge.
Bakoze ubukwe nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize Irene Murebwayire yari yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi ‘Bridal Shower’, indi mihango y’ubukwe ikaba izaba ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe 2022.
Murebwayire Irene yari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, akaba yarabashije kugera mu cyiciro cya nyuma nubwo nta kamba yashije kwegukana.
Umwaka wakurikiyeho, Irene yagiye kugerageza amahirwe mu ijonjora ryo gushaka umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Calabar Africa ariko nabwo ntiyahirwa.

Ibitekerezo