Murangwa Nelson umukinnyi wa UTB VC watakira iburyo(right-attacker) ari mu muryango winjira mu ikipe ya APR VC ifite igikombe cya shampiyona.
Mu kwakira 2019 nibwo Murangwa Nelson yasinyiye ikipe ya UTB VC amasezerano y’imyaka 3, ubu akaba asigaje imyaka hafi 2 ari umukinnyi w’iyi kipe.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi usanzwe unakinira ikipe y’igihugu ibiganiro bigeze kure na APR VC ngo babe yayerekezamo age kuyifasha cyane ko izanasohokera igihugu mu marushanwa y’Afurika nk’ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona.
Ikaba irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo yiyubake ku buryo umwaka w’imikino utaha izaba imeze neza.
Murangwa Nelson n’ubwo afite amasezerano ya UTB VC, gusohoka muri iyi kipe bishobora kutamugora bitewe n’igihe bamaze badahembwa kubera icyorezo cya Coronavirus.
Amakuru avuga ko kuva muri Werurwe 2020 ubwo icyorezo cyari kigeze mu Rwanda, amashuri afunze ubuyobozi bwa UTB VC bwahamagaye abakinnyi bagakorana inama bakababwira ko ibihe barimo bitabemerera kuba babahemba kuko aho bakuraga nabo bisa n’ibyanze, ariko babizeza ko ntawe bazasohora mu nzu cyangwa ngo abure ibyo kurya.
Kuva icyo kugeza ubu abakinnyi b’iyi kipe bakaba ari ubwo buzima bibereyemo ntibarasubizwa ku mishahara yabo, bityo bikaba byakorohera Nelson kugenda bitewe n’igihe amaze adahembwa cyane ko n’amategeko abimwemerera.
Umwe mu bakinnyi ba APR VC(Fils) abinyujije kuri WhatsApp status ye, akaba aherutse guha ikaze uyu mukinnyi, ni post itaramazeho igihe kinini kuko yahise ayikuraho.
Si uyu mukinnyi ushobora gusohoka muri UTB yerekeza muri APR VC, amakuru avuga ko iyi kipe inifuza bikomeye kapiteni w’iyi kipe Mahoro Ivan.

Ibitekerezo