Murabizi hano APR FC ni ikipe nini mu gihugu ifite imbaraga nyinshi - Umutoza wa Mukura nyuma yo gusubika umukino
Umutoza mushya wa Mukura VS, Tony Hernandez yavuze ko kuba umukino wabahuje na APR FC wasubitswe utarangiye nta kintu yabivugaho kuko APR FC ari ikipe ifite imbaraga nyinshi mu gihugu.
Uyu munsi APR FC yari yakiriye Mukura VS mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 6, ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo.
Uyu mukino waje gusubikwa igice cya mbere kirangiye kubera imvura nyinshi.
Umunya-Espagne uheruka kugirwa umutoza wa Mukura VS, Tony Hernandez yakurikiraniye umukino muri Stade, nyuma yabwiye itangazamakuru ko nta kintu yabivugaho kuko APR FC ari ikipe nini kandi ifite imbaraga nyinshi.
Ati "Nta kintu nabivugaho kuko murabizi hano APR FC ni ikipe nini mu gihugu, ifite imbaraga nyinshi n’igihe imvura yari itangiye kugwa, batangiye gusunika bashyira igitutu ku musifuzi ngo ahagarike umukino, bavuze ngo ni bibi ku bakinnyi sinzi ibyo bibi bavugaga kuko bakinaga kandi nta cyabaye."
Yakomeje avuga ashobora kubumva kuko wenda babiterwaga no kuba bari babanjwe igitego kandi babona kukishyura biri bugorane, gusa ngo bo biteguye gukina yaba imvura igwa cyangwa izuba riva.
Uyu mukino ukaba uteganyijwe kuzasubukurwa ku munsi w’ejo ku wa Kabiri ugakomereza aho wari ugeze, bazakina iminota 45 y’igice cya kabiri.

Ibitekerezo
Shumbusho Serge
Ku wa 1-02-2022Arko APR yaragowe nonese mwebwe niba mwari Ku kibuga mwabonye icyemezo cyafashwe nta shingiro gifite mwagiye mugabanya ubureyo koko.
Shumbusho Serge
Ku wa 1-02-2022Arko APR yaragowe nonese mwebwe niba mwari Ku kibuga mwabonye icyemezo cyafashwe nta shingiro gifite mwagiye mugabanya ubureyo koko.
Hey
Ku wa 1-02-2022Uyumuzungu nawe yarabamenye nugukinisha igitinyiro ntabundi buhanga.
Hey
Ku wa 1-02-2022Uyumuzungu nawe yarabamenye nugukinisha igitinyiro ntabundi buhanga.
Goporo
Ku wa 1-02-2022APR ko tuyikunda, mwagiye mureka gukora amanyanga kokoo ko teisebya gr nothing