Umutoza wa AS Kigali, Mike Mutebi yifatiye ku gahanga ba rutahizamu be avuga ko ari bo ntandaro y’umusaruro muke iyi kipe irimo gutanga, ku mubiri ngo bameze neza ahubwo ikibazo kiri mu mutwe.
Umusaruro w’iyi kipe iri mu maboko y’Umujyi wa Kigali, ntabwo ushimishije aho mu mikino 6 iheruka muri shampiyona, iyi kipe yatsinzemo umukino umwe gusa, inganya 4 itsindwa 1.
Umutoza wa AS Kigali avuga ko ikibazo ari ubusatirizi bwe aho yavuze ko nko ku mukino w’uyu munsi bibabaje kuba barangije umukino nta shoti rigana mu izamu bateye.
Ati "ba rutahizamu bacu nta n’ishoti rigana mu izamu bateye."
Agaruka kuri ba rutahizamu be benshi bafata nk’aho ari aba mbere mu gihugu, yavuze ko abo bari aba kera ubu basubiye inyuma.
Ati "urimo uravuga ahahise, ubu turi uyu munsi, Sugira uvuga ni uw’ejo hashize, Lawal ni uw’agashize Tchabala, ahahise."
"Bari bari bari mu mukino, ni nde watsinze? Tchabalala yari arimo, Lawal ni uko, Sarpong yarimo, ariko wenda wasanga ari uko batarimo kubyaza umusaruro amahirwe babonye, gusa barimo kugerageza. Ntabwo twakwishingikiriza ku hahise, oya, oya, oyaaa!!!"
Yakomeje avuga ko ku mbaraga z’umubiri bameze neza, wenda wasanga aho batameze neza ari mu mutwe.
Ati "yego bameze neza, ahantu honyine babura kuba bameze neza ni hano, ni mu mutwe. Ubumenyi bw’umupira, ntabwo washyira abakinnyi mu kibuga nabo bakiruka gusa batazi uburyo bakinamo, barabura ubumenyi bwo mu mutwe n’aho ahandi bameze neza."
AS Kigali ni umwe mu makipe afite ba rutahizamu bafatwa nk’abakomeye kuko hari ibyo bakoze muri shampiyona barimo Tchabalala uyuboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri iyi shampiyona, hari Michael Sarpong wabiciye ubwo yakiniraga Rayon Sports, Sugira Ernest benshi bakunda kwita rutahizamu w’Abanyarwanda, Aboubakar Lawal wafashije iyi kipe mu mwaka ushize, gusa uretse Tchabalala abandi bose ntabwo bahiriwe n’uyu mwaka w’imikino.

Ibitekerezo