Mu mukino Perezida Kagame yicaye mu bafana, u Rwanda rwatsinzwe na Sudani y’Epfo (AMAFOTO)
U Rwanda rwatsinzwe na Sudani y’Epfo amanota 73-63 mu mukino wo mu itsinda B ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi “FIBA Basketball World Cup 2023 African Qualifiers”, ni umukino Perezida Kagame yarebye yicaye mu bafana.
Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2022, muri Kigali Arena hatangiye imikino yo mu kadirishya ka 3, akaba ari imikino yo mu itsinda rya A na B u Rwanda rurimo.
Ntabwo u Rwanda rwahiriwe n’intangiriro z’umukino, agace ka mbere karangiye Sudani y’Epfo yatsinze amanota 22-13 ndetse itsinda n’aka kabiri kuri 20-12 (42-25).
U Rwanda rwagarutse mu gace ka 3 rwariye Amavubi maze babifashijwemo n’abakinnyi barimo Nshobozwabyosenumukiza rusoza rufite amanota 48 kuri 52 ya Sudani y’Epfo, bivuze ko rwatsinze 23 ku 10.
Ntabwo abasore b’u Rwanda baje guhirwa n’agace ka nyuma kuko baje kugatsindwa, maze umukino urangira ku manota 73 ya Sudani y’Epfo kuri 63 y’u Rwanda.
Bul Kuol wa Sudani y’Epfo ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze 16, ni mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda Axel Mpoyo yatsinze 15 anganya na Ngor Kuany wa Sudani y’Epfo.
Nyuma y’uyu mukino hagiye gukurikiraho umukino uhuza Tunisia na Cameroun, na wo ni mu itsinda B.
U Rwanda rutaratsinda umukino n’umwe ruri ku mwanya wa 3 runganya amanota 4 na Cameroun ya nyuma, ruzagaruka mu kibuga ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu saa 18h rukina na Cameroun. Sudani y’Epfo ya mbere ifite amanota 8 ni mu gihe Tunisia ya 2 ifite amanota 5.
Umukino wari wabanje wo mu itsinda A, Cap-Vert yatsinze Nigeria amanota 79-70 naho Uganda itera mpaga y’amanota 20-0 Mali itagaragaye ku kibuga.

Ibitekerezo
ntawukuriryayo Jean de Dieu
Ku wa 3-07-2022Urwanda rukomereze oho tururi inyuma Apprf turasako yazitwaraneza.
ntawukuriryayo Jean de Dieu
Ku wa 3-07-2022Urwanda rukomereze oho tururi inyuma Apprf turasako yazitwaraneza.