Mu magambo asize umunyu Miss Bahati Grâce yifurije isabukuru nziza umugabo we
Nyampinga w’u Rwanda 2009, Bahati Grâce yafashije umugabo we Murekezi Pacifique kwizihiza isabukuru nziza mu magambo asize umunyu.
Buri tariki ya 31 Gicurasi, Murekezi Pacifique umugabo Bahati Grâce yizihiza isabukuru y’amavuko.
Ku munsi w’ejo hashize ubwo Murekezi yari yagize isabukuru, umugore we yamufashije kuyizihiza mu magambo yuje imitoma.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, Bahati yagize ati "Isabukuru nziza rukundo rwanjye! Uri impano yaturutse ku Mana. Ni amahirwe adasanzwe kuba ndi ku ruhande rwawe nkakubona ukura, ndagukunda kandi nishimiye kuzarerera hamwe umuryango wacu. Ndagukunda!”
Muri Nzeri 2021 ni bwo Miss Rwanda 2009, Bahati Grace yakoze ubukwe bw’agatangaza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uwo yihebeye Murekezi Pacifique umuhungu wa Fatikaramu wakinnye mu Ikipe ya Rayon Sports.

Ibitekerezo
Dinah
Ku wa 3-06-2022Bwar kuba bwiz cyane mburimo peeee?
Ishimwe 2pac
Ku wa 1-06-2022Ahaa! kecapu yakuze noneho kanimba arabigira ate?