Siporo

Mu kinyarwanda gitomoye, rutahizamu w’umunyamahanga wa Mukura VS yasabye Rayon kugenda yikandagira

Mu kinyarwanda gitomoye,  rutahizamu w’umunyamahanga wa Mukura VS yasabye Rayon kugenda yikandagira

Rutahizamu ukomoka muri Uganda ukinira Mukura VS, Robert Mukoghotya yijeje abakunzi b’iyi kipe kubatsindira Rayon Sports.

Aya makipe yombi afitanye umukino ubanza wa 1/2 mu gikombe cy’Amahoro 2023 aho uri bubere i Huye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2023.

1/2 gishobora gushyira akadomo ku mwaka w’imikino wa Rayon Sports mu gihe yakwitwaramo nabi.

Nyuma y’imyitozo y’ejo hashize itegura uyu mukino, Robert Mukoghotya mu mvugo y’ikinyarwanda cyumvikana neza, yijeje abakunzi ba Mukura kubatsindira byibuze igitego kimwe cyangwa bibiri.

Ati "Tumaze kwitegura buri mukinnyi ameze neza ku mukino w’ejo (uyu munsi). Nzabatsindira igitego, kimwe cyangwa bibiri."

Muri 2018 ubwo aya makipe yahuriraga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, Mukura VS yaje kucyegukana iyitsinze kuri penaliti nyuma y’uko iminota y’umukino yari yarangiye banganya.

Robert Mukoghotya yizeje abakunzi ba Mukura intsinzi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top