Siporo

Mu ikipe yanjye ntabwo bimeze neza – Bizimana Djihad

Mu ikipe yanjye ntabwo bimeze neza – Bizimana Djihad

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya KMSK Deinze mu Bubiligi avuga ko ibintu bitameze neza mu ikipe ye cyane ko yanabuze umwanya wo gukina.

Djihad Bizimana ukina mu kibuga hagati, ari mu mwaka we wa kabiri mu ikipe ya KMSK Deinze ntabwo yagize intangiriro nziza z’umwaka w’imikino wa 2022-23 kuko yabuze umwanya wo gukina.

Mu mikino 6 ibanza ya shampiyona, uyu musore ntabwo yigeze akoreshwa ndetse nta nubwo yakunze kuboneka muri 18 bifashishwa muri iyo mikino.

Benshi mu banyarwanda bibazaga ikintu uyu munyarwanda yabaye niba yaragize imvune cyangwa niba ari ibindi bibazo.

Djihad Bizimana akaba yavuze ko nta mvune yagize gusa yemeza ko ibintu bitameze neza ariko arimo gukora cyane mu minsi iri imbere azagaruka mu kibuga asubirane umwanya we.

Ati “Navuga ko mu ikipe yanjye ubu ibintu bitameze neza kuko ntabwo ndimo gukina ariko ni ibigize umupira w’amaguru hari igihe biba bimeze nabi, ni ikibazo cyo gukomeza gukora kandi ndabizi neza y’uko mu gihe kiri imbere ibintu bizagenda neza kurushaho.”

Bizimana Djihad ubu ari muri Maroc ari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi aho irimo gukinira imikino ya gicuti aho uyu munsi bari bukine n’ikipe ya St Eloi Lupopo.

Bizimana Djihad yemeje ko mu ikipe ye bidahagaze neza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top