Amavubi akomeje kwitegura imikino ibiri ya gicuti izakina na Centre Afrique, intwaro Mashami yitabaje zikina hanze y’u Rwanda zatangiye kuhagera ndetse banatangiye imyitozo.
Mashami Vincent yitabaje abakinnyi 34 harimo 11 bakina hanze y’u Rwanda.
Ku ikubitiro Bizimana Djihad wa KMSK Deinze mu Bubiligi ni we wabwiye Mashami Vincent ko atazaza kuko ashaka kubanza kumenyera mu ikipe ye nshya akanabona umwanya ubanzamo, yahise asimbuzwa Nsabimana Eric Zidane wa AS Kigali.
Rutahizamu wa Simba SC muri Tanzania, Meddie Kagere we akaba azagera mu Rwanda ejo.
Rutahizamu wa Saint Etienne, Kevin Monnet Paquet ntabwo yigeze asubiza ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse amakuru aturuka muri FERWAFA ahamya ko atazaza.
Rafael York wa AFC Eskilstuna muri Sweden yasubije ubutimire bw’ikipe y’igihugu ko azaza ariko igihe cyo kumwoherereza itike ntiyasubiza, ni mu gihe andi makuru avuga ko yanduye Coronavirus.
Abandi bakinnyi bose barimo Buhake Twizere Clément wa Strommen IF muri Norway, Mvuyekure Emery wa Tusker FC muri Kenya.
Ngwabije Bryan Clovis wa SC Lyon mu Bufaransa, Rwatubyaye Abdul wa Urartu FC muri Armenia, Nirisarike Salomon wa FC Shkupi muri Macedonia.
Samuel Gueulette wa RAAL La Louvière mu Bubiligi bamaze kuhagaera. Abo bose batangiye imyitozo.
Myugariro Rukundo Dennis wa Police FC muri Uganda yahageze ejo uyu munsi nibwo yatangiye imyitozo.
U Rwanda ruzakina na Centre Afrique ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 4 Kamena kuri Stade Amahoro, aya makipe azongera guhura tariki ya 7 Kamena.

Ibitekerezo