Imyidagaduro

Miss Rwanda itumye umuhanzi Weasel yandika ikinyarwanda, yagaragaje umukobwa ashyigikiye

Miss Rwanda itumye umuhanzi Weasel yandika ikinyarwanda, yagaragaje umukobwa ashyigikiye

Umuhanzi w’umugande Douglas Mayanja wamamaye nka Weasel muri Good Life, yavuze ko muri Miss Rwanda 2021 ashyigikiye Umutesi Lea aho yasabye abantu kumutora.

Harabura iminsi 4 gusa kugira ngo hamenyekane umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021, akaba azava muri 20 bari mu mwiherero.

Umutesi Lea ufite nimero 27, akomeje kugaragaza ko ashigikiwe n’ibyamamare, ni nyuma ya Ali Kiba na we uherutse gutangaza ko amushyigikiye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda, Weasel yagaragaje ko na we ashyigikiye Umutesi Lea aho yasabye n’abantu kumutora.

Yagize ati“ Mutore Umutesi Lea number 27 kuba Miss Rwanda 2021 .
Murakoze.”

Gutora Nyampinga w’u Rwanda birakomeje aho umuntu ajya ahandikirwa ubutumwa bugufi akandika ijambo MISS agasiga akanya akandika nimero y’umukobwa ashaka gushyigikira akohereza kuri 1525, ni mu gihe kuri murandasi bikorerwa ku Igihe.com

Tariki ya 20 Werurwe nibwo hateganyijwe ibirori bya nyuma byo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda 2021, ni iborori bizabera muri Intare Conference Arena, ni mu muhango uzanyura kuri KC2.

Weasel yagaragaje ko ashyigikiye Umutesi Lea
Umutesi Lea ni umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2021
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top