Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 wari umuvugizi w’irushanwa rya Miss Rwanda yatandukanye n’ubuyobozi bw’iri rushanwa.
Itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss Rwanda, bwatangaje ko Nimwiza Meghan atakibarizwa muri iki kigo.
Rigira riti “ Turashaka kumenyesha abantu bose ko Nimwiza Meghan yatandukanye n’umuryango wa Miss Rwanda”.
Bakomeje bamushimira umurava yakoranye mu gihe yari amaze ashinzwe itumanaho ndetse ari umuvugizi w’irushanwa rya Miss Rwanda kuva mu 2020.
Ntabwo hatangajwe icyatumye batandukana ariko hari amakuru avuga ko hari hashize iminsi hari ukutumvikana hagati y’uyu mukobwa n’ubuyobozi bw’irushanwa.
Yari umwe mu bakobwa batsindiye ikamba rya Miss Rwanda bari barahawe akazi muri ryo nyuma ya Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane.
Mu minsi ishize ubwo habaga amajonjora y’ibanze ya Miss Rwanda 2022 Rukundo Patrick uri mu bashinzwe imbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda yatangaje ko yatandukanye nabo ariko nyuma aza kongera gukomeza akazi.
🚨NOTICE
We would like to inform the general public that Miss @NimwizaMeghan has departed Miss Rwanda organisation. We are very appreciative for all the hard work that she has done for us as the Director of Communications. We wish her the best of success in all future endeavors. pic.twitter.com/NaK4CkPnkQ
— Miss Rwanda (@MissRwandaDotRW) April 19, 2022

Ibitekerezo