Miss Mutesi Jolly yashyizeho amafaranga kubiteguye kuyahatanira
Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yashyizeho irushanwa aho yatangaje ko azahemba amadorali 100 umuntu wa mbere uzatangaza umukobwa uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2021 muri 20 bari mu mwiherero.
Amatsiko ni menshi ku banyarwanda yo kumenya umukobwa uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda agasimbura Nishimwe Naomie ufite irya 2020.
Uyu munsi ni umunsi wa 11 abakobwa 20 bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda 2021 bari mu mwiherero, umuhango wo kumutoranya ukaba uzaba tariki ya 20 Werurwe 2021 muri Intare Conference Arena.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Miss Mutesi Jolly usanzwe uba no mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda, yashyizeho irushanwa avuga ko umuntu uzatangaza bwa mbere umukobwa uzegukana iri kamba azatsindira amadorali ijana(100$)
Yagize ati“tsindira amadorali 100 uvuga uwo ubona uzaba Nyampinga w’u Rwanda, andika uwo ubona azaba Nyampinga w’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu n’impamvu ari we.”
Who is next? #MissRwanda2021 predictions!
100$ to whoever predicts the winner first! Ese wowe ubona ari nde uzasimbura @NaomieNishimwe ?
Win yourself 100$ with me by predicting the next MissRwanda , write down who u think will be the next miss Rwanda 🇷🇼 this Saturday and why? pic.twitter.com/V4Up5ioisd
— Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) March 16, 2021
Abakobwa 20 nibo bamaze igihe mu mwiherero bategurirwa kuzavamo Nyampinga w’u Rwanda, bigishijwe ibintu bitandukanye birimo n’umuco nyarwanda, basuye kandi hamwe mu hantu h’ingenzi ku gihugu nko ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama …
Dore abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda
Kabagema Laila: Afite imyaka 19 aho akoresha nimero 11. Yiga ubuganga ari mu mwaka wa kabiri wa kaminuza, ahagarariye Umujyi wa Kigali
Ishimwe Sonia: Afite imyaka 18, ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, ni nimero ya 10. Yarangije amashuri yisumbuye aho yize Mathematics, Physics and Geography (MPG).
Isaro Rolitha Benitha: Afite imyaka 20, ahagarariye Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Mbere wa Kaminuza yiga ibijyanye na ‘Applied Economics’.
Uwase Phiona: Yiga Kaminuza mu mwaka wa Gatatu mu bijyanye na ‘Business’. Afite imyaka 21 akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali.
Uwase Kagame Sonia: Ni nimero 34. Uyu mukobwa w’imyaka 20 akaba ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, akaba ari mu mwaka wa mbere wa Kaminuza aho yiga Marketing.
Uwankusi Nkusi Linda: Afite imyaka 21, ahagarariye Intara y’Iburasirazuba. Yasoje amashuri yisumbuye yize Indimi, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.
Umutoniwase Sandrine : Afite imyaka 21, ahagarariye Intara y’Iburengerazuba. yasoje ku Nyundo aho yize Ubugeni.
Umutoni Witness: Afite imyaka 20, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga Customs and Tax Operations mu mwaka wa mbere wa Kaminuza.
Mutesi Lea: Umutesi Lea afite imyaka 22, ni nimero 27, ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Yiga mu mwaka wa 3 wa Kaminuza aho yiga Travel and Toursim Management.
Teta Keza Larissa: Ni nimero 23. Afite imyaka 21, ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Mbere wa Kaminuza mu Ishami rya Public administration and local governance.
Musana Teta Hense : Ni nimero 18. Afite imyaka 21, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye yize Ibinyabuzima, Ubutabire n’Imibare.
Musango Nathalie: Yiga mu mwaka wa kabiri wa kaminuza aho yiga Business Management and Entrepreneurship, afite imyaka 22. Ni nimero 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali.
Kayitare Isheja Morella: Akoresha nimero 14. Afite imyaka 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yasoeje amashuri yisumbuye aho yize Imibare, Ubugenge n’Ikoranabuhanga.
Kayirebwa Marie Paul: Afite imyaka 24 y’amavuko, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye aho yize Tourism
Karera Chryssie: Ni nimero12. Afite imyaka 23, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Ari mu wa Kane wa Kaminuza aho arimo kwinga ‘Environmental Planning’.
Ingabire Grace: Akoresha nimero 7. Ahagrariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 25 akaba yararangije Kaminuza aho yize Major in Dance with Concentration in Globalization and Philosophy and Psychology.
Ingabire Esther: Ni nimero 6. Afite imyaka 19 akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yasoje amashuri yisumbuye, yize Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.
Gaju Evelyne: Ni nimero 5. Afite imyaka 21 ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa Gatatu wa Kaminuza ibijyanye na ‘Business Management’.
Akaliza Hope: Ni nimero 2. Afite imyaka 20, akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa Kabiri muri Kaminuza, yiga ibijyanye na ‘Procurement’.
Akaliza Amanda: Ni nimero 1. Afite imyaka 24 akaba yararangije Kaminuza aho yize International Relations. Ahagarariye Umujyi wa Kigali.
)
Ibitekerezo