Miss Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya 3 cya nyampinga w’u Rwanda 2017, ubu arabarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye inama y’urubyiriko ihuza urubyiruko rw’Afurika ’Pana -Africa Youth Leadership’.
Iyi nama iteganyijwe ko izabera muri New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku cyicaro gikuru cya ONU, ikaba iri butangire uyu munsi ikazasozwa ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2010.
Ku munsi w’ejo ni bwo Kalimpinya yahagarutse mu Rwanda yerekeza muri iki gihugu aho agiye ahagarariye u Rwanda akaba azahuriramo n’urundi rubyiruko rutandukanye rwo muri Afurika.
Ni inama yiga ku iterambere ry’urubyiruko n’uruhare rwarwo mu ishyira mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye.
Iyi nama kandi ikaba ifite intego yo gufasha urubyiruko rw’Afurika rwo munsi y’ubutayu bwa Sahara rwiyumvamo kuba abayobozi b’ejo hazaza.

Ibitekerezo