Siporo

Migi yahaye umukoro Haruna Niyonzima

Migi yahaye umukoro Haruna Niyonzima

Mugiraneza Jean Bpatiste Migi uheruka gusezera mu ikipe y’igihugu, yahaye umukoro kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima wo kwicaza bagenzi be akabaumvisha agaciro k’umukino wa Ethiopia bafite mu mpera z’iki cyumweru.

Amavubi y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu azakina na Ethiopia ku wa Gatandatu umukino wo kwishyura wo w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2023 izabera muri Algeria.

Migi avuga ko nubwo umukino ubanza wabereye Tanzania Dar es Salaam banganyije ubusa ku busa, afite icyizere ko Ethiopia izaviramo mu Rwanda cyane ko atari n’ubwa mbere Amavubi ayisezerera.

Ati “Nagize amakhirwe yo kureba umukino ubanza, navuga ko tutagize umukino mwiza ariko abakinnyi bari bahagaze neza mu kibuga, wabonaga bafashanya, barumvikana ni abakinnyi bakundana, umusaruro wa 0-0 hanze navuga ko atari mwiza kuko mu rugo 1-1 tuzavamo birabasaba gukora cyane ariko na none ndabyizeye, ubushobozi barabufite, si ubwa mbere duhuye na Ethiopia imikino myinshi iwabo twaranganyaga twaza hano tukayikuramo.”

Yavuze ko ariko na none ari ikipe yazamuye urwego akurikije imikinire yayo mu mikino itambutse butyo ko abasore b’Amavubi basabwa gukorasha imbaraga nyinshi.

Yavuze ko kandi kuba abakinnyi benshi ari bashya bishobora kuba imbogamizi ariko abakinnyi nka Haruna Niyonzima bamaze gukina iyi mikino inshuro nyinshi bafite umukoro wo kuganiriza bagenzi ba bo mbere y’uko binjira mu mukino ku buryo bazajya kuwukina bawuzi neza.

Ati “Navuga ko bishobora kuba imbogamizi ariko na none iyo ufite umukinnyi ukuze nka Haruna, umukinnyi wakinnye iyi mikino na Jacques nk’uko wabivuze bashobora kwicara bakaganiriza bagenzi ba bo bakabumvisha agaciro k’uyu mukino kuko ni umukino nta wundi uhari, ni ugutsindwa uvamo ndibwira ko abo bakinnyi bagenzi ba bo bashobora kuba bagenderaho bikabafasha gutsinda uyu mukino wo mu rugo.”

Uyu mukino ukaba uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye aho kwinjira ari ibihumbi 15 frw, 5000 frw n’1000 frw.

Migi yasabye Haruna kumvisha bagenzi be agaciro k'uyu mukino
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top